Umunyamuziki Icyishaka David uzwi nka Davis D wamamaye mu ndirimbo ‘Biryogo” yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Sexy’ aririmbamo ubwiza bw’umukobwa. Ni indirimbo ije gukorera mu ngata indirimbo ‘Soso’ aherutse gushyira hanze mu byumweru bine bishize.
Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo nka: “Sweet Love”, “Henessy” yakoranye na Bull Dog, “Irekure”, “Go Down” n’izindi. Muri iyi ndirimbo nshya yise ‘Sexy” agira ati “Uko nkubonye umutima uratera, mukobwa w’inzozi narose. Mukobwa utuma mbyina….Ndashaka kubyinana nawe... Mama yambwiye ko nigusiga ntazabona undi nkawe,”
Mu kiganiro na INYARWANDA, yavuze ko guhitamo ko yita indirimbo ye ‘Sexy’ yashakaga kugaragaza no kumvikanisha neza ubwiza bw’umukobwa mu ndirimbo ye akinamo ubwo butumwa. Ati “Impamvu nayise sexy navugaga kumukobwa ka mubwira ukuntu arimwiza mpitamo izina sexy gutyo.”
Yungamo ati “Ubutumwa bukubiyemo mu ndirimbo n’urukundo mbamvuga ku mukobwa w’inzozi zanjye mubwira uburyo mukunda nkagaruka ku bwiza bwe mubwira ko ari mwiza [Sexy].” Indirimbo nshya ya Davis D yise ‘Sexy’ yakorewe mu gihugu cya Uganda, yakozwe Nessim. Yijeje ko mu Ukuboza, 2018 amashusho y’iyi ndirimbo aba yamaze kuboneka.
Davis D yashyize hanze indirimbo yise 'Sexy'.
TANGA IGITECYEREZO