RFL
Kigali

Davidson yongeye gukora mu nganzo azana 'Sinzagutererana' nyuma yo gusubiramo indirimbo 'Hello' ya Adele-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/11/2017 9:21
0


Umuhanzi Davidson yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Sinzagutererana' ndetse ateganya ko amashusho yayo azajya hanze mu minsi itarambiranye nkuko yabitangarije Inyarwanda.com.



Tuyisenge David uzwi nka Davidson mu muziki ashyize hanze iyi ndirimbo nshya 'Sinzagutererana' nyuma yo gusubiramo indirimbo 'Hello' y'icyamamare Adele. Davidson yayiririmbye indirimbo 'Hello' mu ijwi rye ry’umwimerere ryuje ubuhanga nyuma yo kubisabwa n’abakunzi be ndetse bamusaba no kuyikorera amashusho.

Davidson ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite impano y'ijwi ryiza. Mu muziki we amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; Ndabibona, Mbikubwire, Hello-cover n'iyi nshya yasohoye yise Sinzagutererana. Davidson yabwiye Inyarwanda ko ahishiye byinshi kandi byiza abakunzi be. 

UMVA HANO 'SINZAGUTERERANA' YA DAVIDSON


REBA HANO 'ADELE' YARIRIMBWE NA DAVIDSON







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND