Umunyamakuru wa Kiss Fm Sandrine Isheja Butera, umunyamuziki Semivumbi Daniel wiyise Danny Vumbi bari mu bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa “ArtRwanda-Ubuhanzi” ryatangirijwe mu karere ka Kayonza. Ni irushanwa riri mu biganza by’Imbuto Foundation n’izindi Minisiteri kugeza ku bafatanyabikorwa bafatanyije.
Uyu munsi i Kayonza ku wa 08 Nzeli 2018 urubyiruko rwo mu Ntara y’Uburasirazuba kugeza ku bavuye mu mujyi wa Kigali n’ahandi bitabiriye irushanwa “ArtRwanda-Ubuhanzi” rigamije kubyaza umusaruro impano ziri mu rubyiruko zigashyigikirwa.
Akanama nkemurampaka kifashishwa mu guhitamo abakomeza mu cyiciro gikuriyeho kagizwe na Mpazimaka Kennedy akaba rurangiranwa mu gusobanura filime anafite izina rikomeye muri sinema nyarwanda yasaruyemo agatubutse. Mu myaka arakuze, yiyemeje guteza imbere impano z’abakiri bato.
Mpazimaka kandi agira uruhare rukomeye mu itunganywa rya filime y’uruhererekane 'Seburikoko' ica kuri Televiziyo y’u Rwanda irwaza benshi imbavu. Hejuru y’ibyo ni umubyeyi w’umunyarwenya, Arthur Nkusi unakora kuri Radio Kiss FM.
Sandrine Isheja Butera
Undi uri mu bagize akanama nkemurampaka ni Butera Sandrine Isheja; umugore wahiriwe n’urugendo rw’itangazamakuru amazemo igihe kinini, ijwi rye ryatumbagije ubwamamare bwe kugeza anifashishijwe mu birori bitandukanye, yagiye kandi akora mu kanama nkemurampaka mu marushanwa y’ubwiza.
Uyu mugore uheruka kwizihiza isabukuru y’amavuko akunzwe n’umubare utabarika w'abamutega amatwi mu biganiro bya mu gitondo bitambuka kuri Radio Kiss FM. Sandrine kandi agira uruhare rukomeye mu gutinyura no gutera imbaraga abagore n’abakobwa mu rugendo rw’ubuzima .
Eric Kabera nawe washyizwe mu kanama nkemurampaka, ni nyiri kompayi ya Kwetu film yuje ubuhaga. Ni umugabo wagaragaje inyota ikomeye mu ruganda rwa sinema hashibukamo Rwanda Film Festival imaze gushyira benshi ku isoko ry’umurimo. Uyu mugabo yakoze imirimo itandukanye aza no kwegukana ibihembo n’andi mashimwe menshi mu gihe amaze yihebeye uruganda rwa Sinema.
Umuririmbyi Danny Vumbi nawe yashyizwe mu kanama nkemurampaka k’irushanwa “ArtRwanda-Ubuhanzi” ryatangijwe uyu munsi. Ni umunyamuziki ufite izina rikomeye mu Rwanda ubifatanya no kwandikira abandi bahanzi indirimbo. Aherutse kwandika indirimbo “Nta kibazo” yahuriwemo n’ibikomerezwa byo mu Rwanda, iri gucurangwa henshi muri iyi minsi.
Kabakera Jean Marie Vianney, ni umugabo utuje kenshi ubona witondera kuvuga “Yego”cyangwa “Oya” ari mu kanama nkemurampaka k’irushanwa. Ubusanzwe ni inararibonye mu gushushya ibinogera ibyumviro bya muntu.
N’ubwo irushanwa ryabereye mu Karere ka Kayonza ryanitabiriwe n’abandi baturutse imihanda yose nk’abavuye mu karere ka Bugesera, Gatsibo, Huye, Nyaruguru, Nyanza, Kicukiro, Nyagatare n’ahandi henshi. Byageze ku gicamunsi cy’uyu munsi abarenga 400 bamaze gushyirwa ku rutonde rw’abagomba guhatana.
Byageze ku isaha ya saa munani n’iminota 27’, urubyiruko rugera kuri 72 ari bo bamaze guca imbere y’akanama nkemurampaka. Uwemerewe gutambuka ahabwa “Yego” enye cyangwa se “Yego” eshanu, naho ugize “Yego” eshatu na “Oya” ebyiri aba yatsinzwe.
Mpazimaka, Umubyeyi wa Arthur Nkusi
Kabakera Jean Marie Vianney uri mu bagize akanama nkemurampaka
Sandrine na Danny Vumbi
Eric Kabera na Sandrine Isheja
Akanama nkemurampaka k'irushanwa "ArtRwanda-Ubuhanzi"
TANGA IGITECYEREZO