RFL
Kigali

Daniel Ngarukiye yerekeje mu Bubiligi mu gitaramo yatumiwemo n’itorero Le Ballet Irebero bise ‘Ubukwe Gakondo’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2018 16:46
3


Umukirigitananga Daniel Ngarukiye ejo kuwa mbere tariki 24 Nzeri 2018 yahagarutse mu gihugu cy’u Bufaransa yerekeza mu Bubiligi yitabiriye igitaramo gikomeye cy’itorero Le Ballet Irebero bise ‘Ubukwe Gakondo’.



Le Ballet Irebero igeze kure imyiteguro y’igitaramo yateguye bise ‘Ubukwe Gakondo’ cy’umuco Nyarwanda kizabanda ku ishusho yo kwerekana uko hambere ubukwe gakondo bwakorwaga bikazakorwa biciye mu mbyino n’imikino itandakanye.

Mu kiganiro na INYARWANDA Daniel Ngarukiye yavuze ko yamaze kugera mu Bubiligi yitabiriye igitaramo yatumiwemo. Yagize ati “Nibyo nahagurutse ku kibuga cya Toulouse mu Bufaransa ngana mu Bubiligi mu mugi wa Brussels ku kibuga kitwa Charles Roi. Nahageze ejo ni mugoroba ubu ndi Brussel.”

Daniel Ngarukiye afite indirimbo nyinshi zakomeje izina rye nka “Uru rukundo”, “Ikibugenge”, “Giramata”, “Inkuza” n’izindi nyinshi. Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 29 Nzeri 2018 kizabera ahitwa AB.Emile Gryzon.

daniel ngarukiye

Daniel Ngarukiye yageze mu Bubiligi aho agiye gukorera igitaramo

Daniel Ngarukiye yageze mu Bubiligi

u Bubiligi ahagiye kubera igitarao

 'Kuki yambeshye' indirimbo nshya Daniel Ngarukiye yakuye ku nkuru mpamo y’umusore wahemukiwe n’inkumi-VIDEO

irebero

daniel ngarukiye

Bamwe mu bagize itorero "Le Ballet Irebero"

REBA HANO 'KUKI YAMBESHYE' YA DANIEL NGARUKIYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • daniel5 years ago
    ndagushyigikiye bro
  • Daniel5 years ago
    kdi mujye mujyenda musiko mugiye kutubera image
  • ddd5 years ago
    uyu iyo mubonye nibuka akana ke kapfuye bitunguranye ku mezi atatu nkumva ndababaye, Imana izagushumbushe nicyo nkusabira na madame wawe.





Inyarwanda BACKGROUND