Umukirigitananga Daniel Ngarukiye ejo kuwa mbere tariki 24 Nzeri 2018 yahagarutse mu gihugu cy’u Bufaransa yerekeza mu Bubiligi yitabiriye igitaramo gikomeye cy’itorero Le Ballet Irebero bise ‘Ubukwe Gakondo’.
Le Ballet Irebero igeze kure imyiteguro y’igitaramo yateguye bise ‘Ubukwe Gakondo’ cy’umuco Nyarwanda kizabanda ku ishusho yo kwerekana uko hambere ubukwe gakondo bwakorwaga bikazakorwa biciye mu mbyino n’imikino itandakanye.
Mu kiganiro na INYARWANDA Daniel Ngarukiye yavuze ko yamaze kugera mu Bubiligi yitabiriye igitaramo yatumiwemo. Yagize ati “Nibyo nahagurutse ku kibuga cya Toulouse mu Bufaransa ngana mu Bubiligi mu mugi wa Brussels ku kibuga kitwa Charles Roi. Nahageze ejo ni mugoroba ubu ndi Brussel.”
Daniel Ngarukiye afite indirimbo nyinshi zakomeje izina rye nka “Uru rukundo”, “Ikibugenge”, “Giramata”, “Inkuza” n’izindi nyinshi. Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 29 Nzeri 2018 kizabera ahitwa AB.Emile Gryzon.
Daniel Ngarukiye yageze mu Bubiligi aho agiye gukorera igitaramo
Bamwe mu bagize itorero "Le Ballet Irebero"
REBA HANO 'KUKI YAMBESHYE' YA DANIEL NGARUKIYE
TANGA IGITECYEREZO