RFL
Kigali

Cyera kabaye itariki Tekno azaririmbiraho i Kigali yamenyekanye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/08/2017 10:02
0


Mu minsi ishize ni bwo hatangiye gukwirakwira inkuru zuko umuhanzi uharawe cyane muri Nigeria ndetse no muri Afurika Tekno agiye kuza gutaramira mu Rwanda, havuzwe amatariki anyuranye ariko bikarangira abategura iki gitaramo badatangaje igihe nyacyo azataramira mu Rwanda.



Mu minsi ishize havuzwe amatariki menshi iki gitaramo cya Tekno kizabera gusa kimwe n'ababitegura ntibigeze bahakana ko cyagombaga kuba mu minsi ishize ariko bo bagahitamo kugisubika kugira ngo babone uko bategura neza iki gitaramo kurushaho, magingo aya ngo imyiteguro y’iki gitaramo irarimbanyije kandi mu minsi ya vuba baratumira abanyamakuru bamenyeshwe byinshi kuri iki gitaramo bamaze gutangaza itariki kizaberaho.

teknoTekno ategerejwe i Kigali tariki 10 Nzeri 2017

Mu gushaka kumenya igihe uyu muhanzi azaririmbira i Kigali, byatumye twegera Patrick Lipscombe uhagarariye kompanyi ya Brian Wave igiye kuzana Tekno i Kigali ku bufatanye na Positive Production, aduhamiriza ko nyuma yo gusa naho basubitse iki gitaramo gahunda zacyo zongeye kubyutswa, aragira ati”Igitaramo kizaba, igihari cyo kizaba tariki 10 Nzeri 2017 ibindi byinshi kuri iki gitaramo birimo aho iki gitaramo kizabera ndetse n'abaterankunga bacyo banyuranye tuzabatangaza mu minsi iri imbere ariko byo ubu imyiteguro yacyo tuyigeze kure.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND