RFL
Kigali

Ciney yahishuye ko indirimbo ye "Mr Lover" yayanditse agendeye ku nkuru mpamo y'abagabo bigeze kumutereta birarira –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/06/2018 17:39
0


Umunyamakurukazi akaba umuhanzikazi uzwi mu njyana ya Hip Hop Uwimana Aisha uzwi nka Ciney mu muziki mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Mr Lover’, Iyi ndirimbo yumvikanamo inkuru y’umugabo wirarira ku mukobwa w’umuhanzikazi ari gutereta. Aha Ciney akaba yahishuye ko ari inkuru mpamo y’ibyamubayeho.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Ciney yatangaje ko iyi ndirimbo ari inkuru mpamo y’abagabo barenze umwe bagiye bamutereta baganisha ku kumuha imitungo nyamara yaramaze gutahura ko ari ibinyoma byambaye ubusa. Ciney yatanagje ibi ariko yirinda gutunga urutoki uwamubwiye amagambo yaririmbye.

Ciney yagize ati”Aya magambo umuntu twahuye yarayavuze yarambwiye ati 'iyi modoka ni iyanjye ariko niriya iparitse hariya y’umukara nayo ni iyanjye ariko ndi kureba uburyo uriya musore yayinyishyura'.” Ciney yatangaje ko byabaye nibura mu myaka irenga ibiri mbere y’uko akora ubukwe.

cineyIndirimbo ya Ciney imaze iminsi igiye hanze

Usibye kuba iyi ndirimbo ishingiye ku byabaye kuri Ciney nyirizina, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yongeye gutangaza ko iyi ndirimbo yatindijwe bikomeye no kuba David Pro yamuhemukiye akamwima indirimbo ze ndetse usibye n’iyi hakaba hari izindi ndirimbo zigera kuri eshatu zifitwe na David Pro ariko akaba yaramubuze.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE CINEY YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND