RFL
Kigali

Christopher yamuritse alubumu ye "Ijuru rito" yizihizanya umunsi w'abakundana n'abakunzi be

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/02/2017 7:40
8


Iki gitaramo Christopher yagikoze muri uyu mugoroba wo ku munsi w'abakundana(Valentine's day) muri Radisson Blu Hotel, kubera uburyo kwinjira muri iki gitaramo byari bihenze benshi baketse ko Christopher azabura abantu ariko siko byagenze kuko abakunda umuziki we bari babukereye.



Byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira saa kumi n'ebyiri ariko ku isaha ya saa tatu zuzuye nibwo umuhanzi Bruce Melody yageze ku rubyiniro abantu bamwakirana amashyi ndetse ubona ko bamwishimiye. Mu ndirimbo ze zakunzwe nka Ntundize, Complete me n'izindi. Bruce Melody waririmbaga mu buryo bwa live yashimishije abari baje kwizihiza umunsi w'abakundana.

BruceBruce Melody niwe wabanje ku rubyiniro

Nyuma ya Bruce Melody hakurikiyeho King James, nawe wabonaga ko abakunzi be bari bamutegerezanyije amatsiko. Yinjiriye ku ndirimbo ye "ndagukunda", nyuma aza kuririmba n'izindi ze zagiye zikundwa mu bihe byatambutse nka Narashize, Yantumye, Nturare Utabivuze n'izindi.

King James

King James yaririmbye akurikira Bruce Melody

King JamesUbwo yaririmbaga Narashize bamwe batwawe barahaguruka batangira kubyina ubona ko bari mu munyenga w'urukundo

Ibi birori byari biyobowe n'umushyushyarugamba akaba n'umunyarwenya Arthur, niwe wahamagaye Christopher, dore ko ari nawe wari nyir'ibirori aba bahanzi twavuze haruguru bakaba bari baje kumufasha. Akigera ku rubyiniro, Christopher yari yambaye mu mabara ya st Valentin, umutuku n'umukara, nuko nawe atangira gutaramira abakunzi be.

Christopher

Ni uku Christopher yaje ku rubyiniro yambaye

Nawe yaririmbye indirimbo ze zagiye zikundwa mu bihe bitadukanye, ariko by'umwihariko yatangaje abari aho ubwo yagaragaje impano mu kurapa, yaririmbaga agace ko mu ndirimbo ye Ndakabya yakoranye na Riderman, yaririmbye igitero cya Riderman benshi batungurwa n'ubuhanga yabikoranye.


Mu ndirimbo yaririmbye harimo Iri Joro yakoranye na Danny Nanone, muri iyi nabwo yageze aha Danny yongera kurapa. yaririmbye kandi Abasitari, Habona, Ndabyemeye, Ijuru Rito n'izindi nyinshi. Yageze hagati afata ijambo avuga ko agiye kuvuga ikintu gikomeye. Ati "Navuye muri Kina Music abantu bakeka ko dushwanye ariko siko bimeze ahubwo nagirango nsabe umuntu witwa Clement ahaguruke..."

Christopher yararanganyije amaso mu bantu bicaye aho abona nta Clement uhagurutse, ahita avuga ati "Buriya ntaraza ariko ndagirango mushimire kuko yaramfashije cyane."


Ahagana ku isaha ya saa tanu iki gitaramo cyasojwe, Christopher ashimira abari bacyitabiriye, ababwira ko byari kuba byiza bikomeje ariko kubera ko abantu bagomba kujya mu kazi akaba agomba kubarekura bagataha.

Reba uko iki gitaramo cyagenze mu mafoto:

Band

Aba nibo baririmbyi bafashije Christopher mu gitaramo cye

Christopher

Ibara ry'umutuku ryari ryiganje muri ibi birori

Christopher

Ni uku ameza yari yateguwe

Christopher

Arthur Nkusi niwe wari MC  muri iki gitaramo

Christopher

Christopher

Urukweto Christopher yari yambaye mu gitaramo

Christopher

 Christopher

Christopher yari yaje kwifatanya n'abakunzi be mu kwizihiza umunsi w'abakundana

Christopher

Christopher

Christopher

Ni uku urubyiniro rwari rumeze mu gitaramo cya Christopher

Christopher

Uyu ni Clarisse usanzwe uzwi mu ndirimbo 'Wenda azaza' ya Dream Boys aho aririmba inyikirizo

Christopher

Abantu bari bitabiriye iki gitaramo

Christopher

Nizzo wo muri Urban Boys n'umukunzi we bari bitabiriye iki gitaramo

Christopher

Aba bo badodesheje imyenda isa yo kwambara ku munsi w'abakundana

Christopher

ShaddyBoo wahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh nawe yari muri iki gitaramo

Christopher

Christopher

Christopher

Christopher

Christopher

Christopher

 

Christopher

Christopher

Bafata agafoto k'urwibutso

Christopher

Ni uku byari bifashe abantu basohoka bataha igitaramo kirangiye

Amafoto: Jean Luc Habimana/ Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Dore ikintu kishe abahanzi nyarwanda, ndetse nurubyiruko muri rusange. Ubwiyemezi no kutamenya aho bavuye naho bagana, nawe se umuntu akora igitaramo kugirango acurangire abantu batarenga na 200!!!! Ukongeraho ahantu hahenze kuriya, decorations ziri hariya nibindi ukibaza amafranga basigarana bikakuyobera, ubundi ejo mugahura agusaba essence cg 5000 kd yaraye asihoye album!!!! Jye mbona ibi bimaze gutera iseseme, kuba abastars mumaphotos no mu binyamakuru
  • k7 years ago
    ndabona byari sw
  • Hakim7 years ago
    Aba bazungu bahera babiri uyu wumugabo yaba ari leonard dicaprio
  • jado7 years ago
    essance gusa c ahubwo bakabura n carter y phone. njyewe narumiwe kabsa
  • TETA UWASE7 years ago
    ariko abanyarwanda muzajijuka ryari,murangwa n'amashyari gusaa,iki gitaramo warukirimo ngo wirebere ikosora ritangaje,abantu bitabiriye ari benshi rwose .waba utazi aho wavuye se ugatekereza gukora igitaramo?abantu basobanutse basa neza,dinner yakataraboneka,chris ajye abera urugero urubyiruko kuko akunda gusenga,kd afite intumbero rwose,ibikorwa bye abikorana umwete namwe muri ahoo munegura ibikorwa abandi bakora nkaho mwahanze imirimo cg mugakoresha impano yanyu,twisubireho.murakoze ,kepp it up christopher nabandi bose bareba kure,IMANA IBIBAFASHEMO
  • angelo7 years ago
    Ese nik photo zitabereka??umuntu urenze umwe baba ari benshi,hariya ntabantu 500 barimo kbsa Aba fans ba christopher benshi nurubyiruko knd urubyiruko ntago bufte buriya bushobozi
  • 7 years ago
    mujye mu menya gushima umuntu wakoze neza chris komerezaho uzagera kure
  • yani7 years ago
    arko c nkuyu usebanya ngo ko bakoze igitaramo cya menshi yategereje ko guma guma zabo zihari,ubwo koko ubabajwe nuko binjiriye ayo ubona ari akayabo kuri wowe kikanitabirwa?ahubwo uyu mwana afite umugisha kbsa,ahubwo icyo namwisabira nextime he better work on timing





Inyarwanda BACKGROUND