RFL
Kigali

Christopher na Bruce Melody ni bo bahabwa amahirwe menshi muri PGGSS8, Amateka y’aba bahanzi mu iri rushanwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/06/2018 12:17
3


Muri iyi minsi abakunzi ba muzika y’u Rwanda bahanze amaso irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya 8. Kuri iyi nshuro amazina Bruce Melody na Christopher ni yo agarukwaho cyane nk’abahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe ari nayo mpamvu twicaye tubakusanyiriza amateka y’aba bahanzi muri iri rushanwa.



Christopher

Izina Christopher mu muziki w’u Rwanda si rito. Usibye mu muziki, muri rusange no muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star uyu muhanzi ntabwo ari insina ngufi cyane ko atari kenshi yitabiriye iri rushanwa ngo atahire aho. Uyu muhanzi yinjiye bwa mbere muri iri rushanwa mu mwaka wa 2013 aho iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro yaryo ya gatatu, icyakora Christopher ntiyahiriwe kuko atigeze abasha kwinjira mu bahanzi bageze mu cyiciro cya nyuma (Final).

Nyuma y’iyi nshuro Christopher yongeye kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu mwaka wa 2014 aha akaba yaragerageje cyane ko yabashije noneho kubona umwanya wa kane. Ku nshuro ya gatatu agiye muri PGGSS hari ku nshuro yayo ya gatandatu dore ko muri 2015 atagize amahirwe yo kuryitabira. Agiyemo muri 2016, Christopher yahise yegukana umwanya wa kabiri anegukana miliyoni 7 z'amanyarwanda (7,000,000Frw).

Christopher

Mu mwaka wa 2017 nabwo Christopher yitabiriye iri rushanwa. Uyu musore wakoze bikomeye yaje kwegukana umwanya wa kabiri inyuma ya Dream Boys bari bahataniye iki gikombe bivuze ko uyu muhanzi amaze kuba uwa kabiri inshuro ebyiri zikurikiranya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star amaze kwitabira inshuro eshanu. Kuri ubu rero Christopher ni umwe mu bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani ndetse akaba umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe nyuma y'uko anerekana ko ashyigikiwe bikomeye n'abakunzi ba muzika.

Bruce Melody

Bruce Melody ni umuhanzi wamamaye cyane nk’umuhanzi uzi kuririmba ufite ijwi rikunzwe n'abatari bake ndetse ukora indirimbo zigakundwa bikomeye. Uyu muhanzi unakomeye mu Rwanda, nawe si amateka make afite mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star cyane ko kuri iyi nshuro ya munani riri kuba atari ubwa mbere aryitabiriye.

Bruce Melody yitabiriye bwa mbere iri rushanwa atagiye kurushanwa cyane ko mu mwaka wa 2012 yaryinjiyemo afasha abahanzi ku rubyiniro mu buryo bw’amajwi. Nyuma y’uyu mwaka yahise arahira kudasubira muri iyi mirimo ukundi cyane ko yiyumvagamo icyizere cy'uko hari igihe nawe yazitabira iri rushanwa. Bruce Melody muri 2013 ntabwo yigeze agira amahirwe yo kwitabira iri rushanwa ahubwo yarisubiyemo muri 2014 ari nabwo bwa mbere yari aryitabiriye nk’umuhanzi. 

Bruce Melody wahataniraga igikombe bwa mbere, yaje gukora cyane birangira abaye uwa gatatu nyuma ya Jay Polly wanegukanye iki gikombe agakurikirwa na Dream Boys. Mu mwaka wa 2015 uyu muhanzi yaje kugaruka muri iri rushanwa nanone aho yanahabwaga amahirwe yo kuryegukana icyakora ntibyamuhira cyane ko irishanwa ryegukanwe na Butera Knowless. Icyo gihe Bruce Melody yarabaye uwa kabiri. Uyu muhanzi yongeye kwitabira iri rushanwa bwa gatatu yikurikiranya, muri 2016 nabwo yitabira iri rushanwa ari umwe mu bahabwa amahirwe yo kuryegukana, icyakora nabwo ntiyahiriwe cyane ko yabaye uwa gatatu nyuma ya Urban Boys yegukanye igikombe ndetse na Christopher wabaye uwa kabiri.

Muri 2017 uyu muhanzi yagonzwe n’itegeko ritamwemerera kwitabira iri rushanwa inshuro zirenze eshatu zikurikiranya ataritwara bituma adasubiramo. Bruce Melody byamusabye gutegereza umwaka umwe kugira ngo uyu mwaka wa 2018 yongere agaragare muri iri rushanwa yitabiriye bwa kane ndetse akaba ari n’umwe mu bahabwa amahirwe yo kuryegukana unagaragaza ubukana bw’abafana aho baba bagiye gukorera ibitaramo.

Bruce Melody

Nk'uko twatangiye tubibabwira muri iyi nkuru twabanyuriye mu bihe by’ingenzi byaranze aba bahanzi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star aho bagiye bitabira hose n’imyanya babonye. Christopher agaragaza kuba ari we waryitabiriye kenshi kurusha Bruce Melody, dore ko yaryitabiriye inshuro eshanu, Bruce Melody akaryitabira inshuro enye. Igihe aba bahanzi bagiye bahurira mu irushanwa bagiye bakubana ndetse muri 2014 Bruce Melody yarushije Christopher cyane ko yabaye uwa gatatu mu gihe undi yabaye uwa kane nawe akaza kumwigaranzura muri 2016 ubwo yamubanaga uwa kabiri undi akaba uwa gatatu.

Muri uyu mwaka wa 2018 aba bahanzi bongeye gucakiranira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro ya munani (PGGSS8) aho n'ubundi bongeye kugaragaza ubukana bwo guhatanira iki gikombe bakaba na bamwe mu bahabwa amahirwe yo kukegukana. Reka dutegereze ibizava muri iri rushanwa muri Nyakanga uyu mwaka wa 2018 ubwo iri rushanwa rizaba rirangiye.

Ese wowe ni nde uha amahirwe mu bahataniye PGGSS8? Kubera iki?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Nubundi abanibo bahanganye abandi nukubaherekeza.
  • Dieugo5 years ago
    Uyumwaka ni Cristopfer impamvu ninyisyi sinuzivuga ngo nzivemw
  • Claire5 years ago
    Ubundi igikombe ni icya Melody. Yagiye arengana kenshi kubera kata ariko ubu bazihangane bashyire mu gaciro bakoreshe ukuri





Inyarwanda BACKGROUND