RFL
Kigali

Charly na Nina bashimiye Ambasaderi Karabaranga n’umuryango we bitabiriye igitaramo bakoreye mu Buholande –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/06/2018 14:17
0


Mu mpera z’icyumweru turangije abahanzikazi Charly na Nina bakoreye igitaramo mu gihugu cy’Ubuholande aha aba bahanzikazi nkuko babitangarije Inyarwanda.com bahagiriye ibihe byiza ndetse bishimana n’abanyarwanda batuye muri iki gihugu, icyakora nyuma y’iki gitaramo aba bahanzikazi bashimiye Ambasaderi Karabaranga witabiriye iki gitaramo.



Iki gitaramo ni kimwe mu bitaramo byinshi Charly na Nina bari gukorera ku mugabane w’Uburayi aho bari kuzenguruka mu bihugu binyuranye basusurutsa abanyarwanda bahatuye, kuri ubu aba bahanzikazi bamaze kuzenguruka ibihugu birimo; Ububiligi, Ubufaransa, Suède, Danmark, Finland, aha kimwe nahandi babanje mbere yo kujya mu gitaramo bakoreye mu Buholande tariki 16 Kamena 2018.

Muri iki gitaramo aba bahanzikazi baheruka gukora mu Buholande hagaragayemo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholande Jean Pierre Karabaranga wari wajyanye n’umuryango we muri iki gitaramo, nyuma y’iki gitaramo aba bahanzikazi bakaba bafashe umwanya bashimira Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre n’umuryango we bitabiriye iki gitaramo. Twibukiranye ko nta gihindutse urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi Charly na Nina barimo bazarusoreza mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.

charly na NinaCharly na Nina mu gitaramo cyo mu Buholandecharly na NinaCharly na Nina n'umufasha wa Ambasaderi Karabaranga Jean Pierrecharly na NinaJean Pierre Karabaranga, umufasha we ndetse n'umuhungu we bafatanye ifoto na Charly na Nina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND