RFL
Kigali

Charly na Nina, A Pass na Active bamwe mu bahanzi Yvan buravan yahishuye ko bakoranye indirimbo muri 18 zizaba ziri kuri Album ye 'Love Lab'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/10/2018 9:42
0


Muri iyi minsi muri muzika y'u Rwanda hitezwe bikomeye igitaramo cya Yvan Buravan uzaba ushyira hanze Album ye ya mbere Love Lab, iyi akaba azayishyira hanze tariki 1 Ukuboza 2018, kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo zizaba ziri kuri Album ye nshya zirimo n'izo yakoranye nabandi bahanzi.



Yvan Buravan uri mu myiteguro y'igitaramo cye yatangaje ko album ye nshya izaba igizwe n'indirimbo cumi n'ebyiri, kimwe n'izindi esheshatu yakoranye nabandi bahanzi. bamwe mu bahanzi bakoranye na Yvan Buravan ndetse byitezwe ko indirimbo zabo zizajya hanze mu minsi iri imbere Yvan Buravan yahishuyemo Charly na Nina, A Pass ndetse n'itsinda rya Active nka bamwe mubakoranye n'uyu muhanzi ariko indirimbo zabo zikaba zitarajya hanze.

Usibye aba indirimbo zabo zitarajya hanze Yvan Buravan ariko kandi yakoranye nabandi bahanzi nka AY bakoranye indirimbo yitwa  Just Dance, Umutare Gaby bakoranye indirimbo yitwa Injyana,ndetse na Uncle Austin bakoranye indirimbo yitwa Urwo ngukunda. izi ndirimbo zo kugeza magingo aya zamaze kugera hanze. izi ndirimbo zikaba zisaga izindi cumi n'ebyiri ze bwite zirimo ; Heaven, with you, bindimo, Si belle, Malaika, Feel it, ndagukunda, just a dance, ninjye nawe,oya, this is love na garagaza.

Yvan Buravan

Indirimbo zigize Album nshya ya Yvan Buravan

Mu gitaramo cyo kumurika Album nshya ya Yvan Buravan byitezwe ko kizabera mu mujyi wa Kigali muri Camp Kigali tariki ya 1 Ukuboza 2018 aho kwinjira muri iki gitaramo ahamacye bizaba ari ibihumbi bitanu (5000frw), mu myanya y'icyubahiro ni 10000frw mu gihe ameza azaba ateye mu myanya y'icyubahiro yo ari 150,000Frw.

Ku rutonde rw'abahanzi bazafatanya na Yvan Buravan harimo Charly na Nina, Active Groupe na Uncle Austin. Aba bashobora kwiyongeraho AY umunya Tanzania bakoranye indirimbo ariko bataremeranya kuza kuririmba muri iki gitaramo bivuze ko we atari yemezwa. Tubibutse ko iki gitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Yvan Buravan kizabera muri Camp Kigali tariki 1 Ukuboza 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND