RFL
Kigali

Charly &Nina bamaze iminsi muri Uganda bakozeyo ibikorwa byinshi birimo n’indirimbo bakoranye na Sheebah

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/09/2017 15:02
1


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru yuko Charly na Nina berekeje muri Uganda aho bari bagiye mu bitaramo byabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Kugeza ubu aba bakobwa ntibaragaruka mu Rwanda icyakora iminsi bamaze muri Uganda bakozeyo ibikorwa byinshi birimo ibitaramo ndetse n’indirimbo zinyuranye.



Aba bahanzikazi bari berekeje i Kampala mu gitaramo cyo kumurika Album nshya ya Geosteady, ariko nanone bakaba baragombaga kwitabira n’ibindi bitaramo binyuranye byabereye muri Uganda, cyo kimwe n’ibirori byo guhemba abahanzi bitwaye neza muri Kampala Entertainment Awards 2017,aho bitwaye neza bakegukana ibihembo bibiri bakesheje indirimbo bakoranye na Geosteady bise ‘Owooma’.

Charly na NinaAha bari mu gitaramo cyo gutanga ibihembo bya Uganda Entertainment Awards 2017

Nyuma y’ibi bitaramo bitandatu byose bitabiriye aba bakobwa ngo batangiye indi mishanga y’indirimbo inarimo iyo bakoranye na Sheebah Karungi. Ibi Inyarwanda.com yabitangarijwe na Muyoboke Alex umujyanama wabo ubwo yari abajijwe na Inyarwanda.com impamvu yo gutinda kwabo mu gihugu cya Uganda.

Charly na NinaCharly na Nina bakoze ibitaramo bitandatu muri Uganda

Muyoboke Alex yagize ati”Hari indirimbo nshya twakoreye hano harimo iyitwa Zahabu ndetse bamaze gufatira n’amashusho aho yafashwe na Sasha Vybes uyu uherutse no gukorera Urban Boys indirimbo bise ‘Mama’. Usibye iyi ndirimbo yanarangiye bagafatira amashusho  Charly & Nina ngo hari umushinga w’indirimbo batangiranye na Sheebah Karungi bagomba gusiga barangije.”

Charly na Nina

Aha Charly na Nina bari berekeje muri Uganda Entertainment Awards

Charly na Nina bari bamaze iminsi muri Uganda byitezwe ko bagaruka mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2017 aho bagomba gukomeza ibikorwa bya muzika byabo bya buri munsi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MFATA' CHARLY NA NINA BAHERUTSE GUKORA

      






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Aba abakobwa ni Abasirimu kurwego rwo hejuru, courage





Inyarwanda BACKGROUND