RFL
Kigali

Jose Chameleone yateje urujijo mu banyeshuri 7000 bahawe impamyabumenyi ya Kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/12/2018 9:48
0


Umubare munini w’abakoresha imbuga nkoranyambaga baguye mu kantu babonye umuyobozi w’inzu ireberera inyungu z’abahanzi Leone Island ari we Jose Chameleone yambaye ikanzu y’abarangije muri Kaminuza Kyambogo iherereye mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda.



Chimpreports yanditse ko Jose Chameleone waririmbye indirimbo ‘Shida za dunia’ yahawe ‘Bachelor’s degree’ muri ‘Economics’ yakuye muri Kaminuza Kyambogo, bavuga ko byinshi kuri aya makuru bakiri kuyakurikirana. 

Newz.Ug yanditse ko Chameleone ari umwe mu banyeshuri 7000 bahawe impamyabumenyi muri Kaminuza Kyambogo kuri uyu wa kane tariki 13 Ukuboza 2018. Uyu muhanzi yashyize ifoto kuri instagram imugaragaza yambaye ikanzu y’abarangije Kaminuza maze yandika ati ‘umunyabigwi’.

Chameleone mu mwambaro w'abarangije Kaminuza.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu minsi ishize Bobi Wine yatangaje ko yiga amategeko muri ‘International University of Africa’, ariko ngo byaje kuvumburwa ko yabeshyaga ahubwo ko yamamazaga iyi kaminuza. Campusbbe.Ug yanditse ko Chameleone atigeze aba umunyeshuri wa Kaminuza Kyambogo ndetse ko atazi n’abarimu bigisha muri iyi kaminuza, ngo ni gute yaba arangije amasomo ye muri kaminuza!.

Iki kinyamakuru kivuga ko byaje kumenyekana y’uko Chameleone yambaye uyu mwambaro ashaka kwamamaza iyi Kaminuza. Ariko kandi ngo hari n’amakuru yizewe yemeza ko Chameleone yambaye uyu mwambaro ashyigikira mushiki we uri mu barangije kaminuza Kyambogo, ngo ni ibintu yakoze agira ngo avugwe mu itangazamakuru.

Mbu.Ug yanditse ko amafoto agaragaza Chameleone yambaye ikanzu y’abarangije Kaminuza yayafotowe n’umugore utatangajwe amazina wari muri Hotel Nanjing, ngo niba koko yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza yaba yiyongereye ku rutonde rw’abandi bahanzi nka: Spice Diana, Nyakwigendera Mozwey Radio, Bobi Wine, Peter Miles, Levixone n’abandi.

Chameleone na mushiki we.

Dail Monitor yanditse ko abanyeshuri 7,304 ari bo basoje amasomo yabo muri Kaminuza Kyambogo muri bo 3,165 ni abagore, abagabo ni 4,139. Umubare w’abarangije muri iyi kaminuza uyu mwaka uri hejuru ugereranyije n’abagiye bayirangizamo mu myaka yatambutse, muri 2017 hasoje 7,078; muri 2016 bari 6,479.

AMAFOTO:

Dr.Jose Chameleone bivugwa ko yambaye iyi kanzu ashyigikira mushiki we warangije Kaminuza.

Bivugwa ko Chameloene yashyigikiraga mushiki we.

AMAFOTO: MBU.UG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND