RFL
Kigali

Cecile Kayirebwa yanyuzwe n’inganzo ya Clarisse Karasira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/11/2018 9:44
1


Umuvukarwanda wakomeye ku muziki Gakondo Cecile Kayirebwa yatangaje ko yanyuzwe n’inganzo bwite y’umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse kwinjira mu ruhando rw’abahanzi Nyarwanda ashyira hanze indirimbo ya mbere yise ‘Giraneza’ itsimbataza ubumuntu mu bantu.



Clarisse ni umuririmbyi w’umunyempano mu njyana Gakondo. Mu butumwa yandikiye uwitwa Noel, Umuyobozi ushinzwe umuco na Siporo muri ‘diaspora’ y’u Bwongereza, Cecile yagize ati; “Ma shenge. Inganzo ni iye bwite rwose!  Aranshimishije uwamunyereka ngo [ashyiraho utumenyetso tugaragaza ko yamukomeye amashyi]…Noel, urakoze cyane. »

Clarisse yabwiye INYARWANDA ko ubutumwa bwa Cecile Kayirebwa bwamwugezeho bunyuze kuri Noel wandikiranye na Kayirebwa. Yagize ati "Yanyuze ku muntu ukuriye Diaspora mu Bwongereza witwa Noel aramwandikira ngo yankunze cyane inganzo n'ijwi byanjye. Ngo naza mu Rwanda azanzanira ubutumwa bw'ishimwe."

Akomeza avuga ko Cecile akimara kwandikirana na Noel, Noel yashatse nimero ya Clarisse Karasira amugezaho ubutumwa bwa Cecile Kayirebwa. Ati «Uwo Noel rero yatse nomero yanjye yanyandikiye ambwira ibyo yamuntumyeho. »

Image may contain: 2 people, including Clarisse Karasira, people smiling

Ubutumwa bwa Cecile Kayirebwa yanditse yishimira inganzo ya Clarisse Karasira.

Yavuze ko yashimishijwe byimazeyo n’ubutumwa bwa Kayirebwa kuko ‘ari mu babyeyi b'igihugu mu nganzo nkunda cyane, ndetse byamwiijeje ko naza mu Rwanda bazabonana. Yagize ati «Ubu ndashima Imana igena byose kuko ubu maze kwakirwa neza n'abantu bakomeye mu nganzo nyarwanda nk'urugero bene Rugamba Sipiriyani bakuriye imirage yasize nk'amasimbi n'amakombe. Ubu bari no mu bari kunshyigikira mu buvanganzo. »

Mu minsi ishize ni bwo Clarisse Karasira yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Gira neza’. Urugendo rw’umuziki, avuga ko muri Mutarama 2019 azarufatanya n’umwuga w’itangazamakuru.

Clarisse Karasira yasohoye indirimbo yise “Giraneza” itsimbataza ubumuntu mu bantu-YUMVE

Clarisse aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Gira neza'

Image result for Umuhanzi Cecile Kayirebwa

Cecile yatangaje ko yanyuzwe n'inganzo ya Clarisse Karasira

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GIRA NEZA' YA CLARISSE KARASIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri5 years ago
    Urakoooze cyane wa mukobwa we. Wa muganibwa cecile ijwi ryawe si umuhogo wa kinyarwanda dusanzwe twumva ahubwo ni umwihariko wawe. Gusa iraryoooooshye, ukaba uri na mwiza cyane pe. Niba nta mukunzi ufite nyandikira kuri +17........... hhhhhh. Courage ma. Urashoboye. Ubutumwa bwiza cyane





Inyarwanda BACKGROUND