RFL
Kigali

Cece Sagini ugiye gutaramira i Kigali yahuye n'abakunzi ba muzika bihurirana n’ibirori byo gufungura Kigali Fashion Week –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/05/2017 10:09
0


Kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2017 mbere ho amasaha 24 ngo igitaramo cya Jazz Junction cyigomba kwitabirwa n’umunyakenyakazi Cece Sagini kibe, yabanje guhura n'abakunzi ba muzika ibirori byahuriranye n’ibindi byo gufungura Kigali Fashion Week aho abahanzi b’imideri bari bahuye n'abamurika imideri.



Ibirori byo guhura n'abafana kwa Cece Sagini byari byiswe ‘Meet and Greet Party’ byari byabereye Kacyiru ahazwi nka Kabana Club, ibi birori byagonganye byari biyobowe na Neptunez Band yacurangiraga abantu bari bitabiriye ibi birori. Kwinjira byari ubuntu, ibi byatumye byitabirwa n'abantu banyuranye bari basohokeye muri aka kabyiniro.

Muri ibi birori buri ruhande rwakanguriraga abafana kuzitabira ibitaramo byabo, aha abategura Jazz Junction basabye abafana kuza kwitabira igitaramo cyabo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017 mu gihe abategura Kigali Fashion Week nabo basabaga abafana kwitabira ibirori byo kumurika imideri biteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2017. Ibi birori byose bikaba biteganyijwe kubera muri Kigali Serena Hotel.

REBA AMAFOTO:

Cece SaginiCece SaginiNeptunez Band yataramiye abantuDj BobDj Bob umwe mu bari bitabiriye ibi biroriCece SaginiCece Sagini, umujyanama we ndetse n'umukunzi we bahageze kareCece SaginiJohn usanzwe utegura Kigali Fashion Week aha ikaze abitabiriye uru ruhurirane rw'ibirorikigali Fashion weekAbazitabira Kigali Fashion Week basangiye mbere yuko itangirakigali Fashion weekatomeUmunyarwenya Atome yifotozanyije na bamwe mu bazamurika imideriCece SaginiCece SaginiCece Sagini yavumbije abari aho ku muziki we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND