RFL
Kigali

Canada: Umuhanzikazi Ikirezi Déborah yatumiye Umubyeyi we Intore Masamba mu gitaramo Ikirezi Live

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:7/11/2018 15:53
0


Umukobwa wa Masamba witwa Ikirezi Déborah akaba n’umuhanzikazi nyarwanda uri kuzamuka, agiye gukorera igitaramo mu Mujyi wa Ottawa atuyemo muri Canada aho yatumiye Intore Masamba kuzifatanya nawe.



Tariki 17 Ugushyingo 2018 ni bwo hateganijwe igitaramo cy’umuhanzikazi Ikirezi Déborah akaba imfura ya Intore Masamba. Intore Masamba nawe ahamya ko uyu mukobwa we afite ubuhanga budasanzwe mu kuririmba n'ubwo yakunze kumenyekana asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi. Muri iki gitaramo 'Ikirezi Live - The Genesis' Ikirezi Déborah azagaragaza indirimbo ze bwite agiye gushyira hanze. Ni igitaramo kizabera muri Canada mu nyubako yitiriwe Mutagatifu Yozefu (St. Joseph's Hall) mu Mujyi wa Ottawa. Usibye Intore Masamba uzafasha Déborah muri iki gitaramo hari n’abandi bahanzi babarizwa muri Canada bazamubanziriza ku rubyiniro.

Masamba niwe mushyitsi mukuru aranasaba Abanyarwanda baba muri Canada kuzitabira iki gitaramo

Tuganira n’abari gufasha Ikirezi Déborah badutangarije ko intego y’iki gitaramo ari ukumurika Ikirezi Déborah nk’umuhanzikazi ugiye gutangira gukora muzika ku mugaragaro. Ikindi kandi amafaranga azava muri iki gitaramo azafasha Déborah mu bikorwa by’umuziki agiye gutangiriraho, nabo bakaba basaba Abanyarwanda n'inshuti zabo baba muri Canada kuzitabira iki gitaramo 'Ikirezi Live-The Genesis'.

Ikirezi Déborah imfura ya Masamba

Ikirezi Déborah ubu afite imyaka 22 y'amavuko akaba agikomeje amashuri ye, ariko ibyo twakomeje gutangarizwa n’abari kumufasha mu bikorwa by’ubuhanzi bwe, ni uko amashuri agiye gukomeza kwiga n’umuziki uzaba urimo kugira ngo bizamufashe kujya ahora agaragara mu bikorwa bya muzika. Ikirezi Déborah kubera ubuhanga agaragaza mu miririmbire ngo amaze kwegukana ibikombe bibiri birimo icyo yegukanye gihuza ibigo by’amashuri mu Mujyi wa Ottawa atuyemo muri Canada.

Reba Amashusho Masamba ahamya ko tariki 17 Ugushyingo azaba ari mu gitaramo cya Déborah anasaba Abanyarwanda bari muri Canada kuzitabira 


Kanda hano wihere ijisho indirimbo ‘Hallelujah’ Déborah yasubiyemo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND