Itsinda rigizwe n’abasore babiri ryitwa Bizzarre Music ryakoze indirimbo igaragaza ubushongore, ubukaka n’ubuhanga bwa Jimmy Gatete wigeze kubica bigacika mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Iyi ndirimbo yongeye kwibutsa abakunzi b’umupira w’amaguru rutahizamu wabaye nk’umucunguzi w’abanyarwanda mu mupira w’amaguru, mu bihe bishize kubera amateka yagiye akora cyane mu mikino mpuzamahanga yagiye akina. Uyu akaba ariwe watsinze igitego kimwe rukumbi mu mukino wahuje Amavubi na Ghana muri 2003, cyahaye u Rwanda itike yo kwitabira imikino ya nyuma ya CAN 2004 yabereye Tuniziya.
Bizzarre Music biteguye kugera kure mu muziki nkuko Gatete yabikoze muri ruhago
Aba basore bakorera umuziki wabo mu karere ka Musanze nyuma yo gukora indirimbo nka Sweety Banana, El Hamadi ubu bakoze indirimbo Jimmy Gatete. Muri iyi ndirimbo bagaragajemo uburyo bifuza kuzakora ibigwi mu muziki nkuko Gatete yabikoze muri ruhago.
TANGA IGITECYEREZO