RFL
Kigali

Byongeye kugaragara ko Jimmy Gatete akiri mu mitima y’abanyarwanda,akorerwa indirimbo

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:22/10/2016 11:11
2


Itsinda rigizwe n’abasore babiri ryitwa Bizzarre Music ryakoze indirimbo igaragaza ubushongore, ubukaka n’ubuhanga bwa Jimmy Gatete wigeze kubica bigacika mu mupira w’amaguru mu Rwanda.



Iyi ndirimbo yongeye kwibutsa abakunzi b’umupira w’amaguru  rutahizamu wabaye nk’umucunguzi w’abanyarwanda mu mupira w’amaguru, mu bihe bishize kubera amateka yagiye akora cyane mu mikino mpuzamahanga yagiye akina. Uyu akaba ariwe watsinze igitego kimwe rukumbi mu mukino wahuje Amavubi na Ghana muri 2003, cyahaye u Rwanda itike yo kwitabira imikino ya nyuma ya CAN 2004 yabereye Tuniziya.

Bizzarre Music biteguye kugera kure mu muziki nkuko Gatete yabikoze muri ruhago

Aba basore bakorera umuziki wabo mu karere ka Musanze nyuma yo gukora indirimbo nka Sweety Banana, El Hamadi ubu bakoze indirimbo Jimmy Gatete. Muri iyi ndirimbo bagaragajemo uburyo bifuza kuzakora ibigwi mu muziki nkuko Gatete yabikoze muri ruhago.

UMVA HANO INDIRIMBO 'JIMMY GATETE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jojo7 years ago
    jojo@gmail.com
  • 7 years ago
    barabizi courage ndabemera





Inyarwanda BACKGROUND