Mu Rwanda dusanzwe tumenyereye ibitaramo bitandukanye by’umuziki ariko ni ku nshuro ya mbere hagiye kuba igitaramo cyibanda ku gucuranga piano gusa, ibi bikaba bigiye gutangizwa n’umwe mu basore bazi gucuranga iyi nanga witwa Pacis. Iki gitaramo yacyise "Solo Classical Piano Recital"
Mu kiganiro kigufi Pacis yagiranye na INYARWANDA, yavuze ko iki gitaramo ari we wenyine uzagicurangamo ndetse ngo kuko ibi bintu ari bishya yateganyije ko mbere y’uko gitangira azabanza agasobanurira abantu ibigiye kukiberamo hanyuma bagakurikira bakumva byo yabateguriye. Yagize ati “Abantu bamenyereye ibintu bya mixte ariko ubu ni piano gusa tuzacuranga indirimbo zimwe na zimwe abantu basanzwe bazi, ni ibintu bishyashya ngiye kugerageza abantu bareba niba babikunda.”
Pacis asanzwe ari umucuranzi wa piano w'umuhanga
Bimwe mu bihangano Pacis azacuranga harimo iby’abahanga nka Ludwig van Beethoven, Frederic Chopin n’abandi. Ibi bihangano ni iby’abahanga bakomeye kandi bazwi ku isi mu bijyanye no gucuranga piano. Ubu buhanga ni bwo Pacis yagerageje kwibandaho nawe atangira ikintu kidasanzwe kimenyerewe mu Rwanda.
Iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 21/01/2018, bizatangira ku isaha ya saa kumi zuzuye birangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, mu mugoroba. Igitaramo kizabera i Gikondo kuri Centre St Vincent Palloti ndetse kwinjira bikaba ari Ubuntu.
TANGA IGITECYEREZO