RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka umuraperi Khalfan yakoze indirimbo aririmba ahogoza-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/02/2018 14:16
2


Ubusanzwe abahanzi bakora injyana ya Hip Hop biba bitangaje cyane kubumva baririmba bahogoza cyane ko bitungura cyane abafana babo. Khalfan rero kuri iyi nshuro yahisemo gutungura abafana be abaha injyana atamenyerewemo aho yumvikana arapa akanya gato cyane ndetse ikaba ari n'indirimbo irimo imitoma itari mike yise So Fine.



Umuraperi Khalfan umaze igihe gito mu muziki, yashyize hanze indirimbo ye ya 7 kuva mu mwaka ushize wa 2017 aho yakozemo indirimbo eshanu z'amashusho ndetse hari n'indi ya 6 yenda gushyira hanze, byumvikana ko yakoze cyane mu mwaka ushize.

Izo mbaraga yakoresheje mu mwaka wa 2017 rero yahisemo kurushaho kuzongera muri uyu mwaka wa 2018 maze atungura abakunzi b'ibihangano bye cyane ko kuri ubu yakoze indirimbo aririmba akarapa akantu gato cyane ugereranyije n'aho aririmba ahogoza.

Khalfan

Indirimbo nshya ya Khalfan yayise So Fine

Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com tukamubaza icyamuteye kuririmba aho kurapa cyane ko ari byo amenyereweho yagize ati "Ni yo ndirimbo ya mbere nkoze, murabizi ku ruhande rw'abaraperi mu Rwanda usibye Riderman na K8 Kavuyo bagiye baririmba...Ntabwo ari ukuvuga ko ntereranye injyana ya Hip Hop ariko n'ikindi niba ngishoboye ngomba kukigerageza nkakigeraho kandi kigatanga umusaruro mwiza."

Khalfan

Khalfan yakoze indirimbo ya mbere aririmba ahogoza

Ku bijyanye n'uko abakunzi be bashobora kwakira iyi ndirimbo yagize ati "Ni ukuri iyi ni yo song ya mbere nkoze ndirimba. Ndapamo igitero kimwe gusa. Impamvu nahisemo iyo style ni uko nyine itandukanye n'izindi. Biragora ko ikintu gitandukanye n'ibindi bahita bagiha umwanya bakanacyumva ariko iyo cyumvikanye bigenda neza kurushaho."

Kanda Hano wumve indirimbo 'So Fine' ya Khalfan







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • william 6 years ago
    arabizi uno mujama kbsa
  • CHIN6 years ago
    CGZ Papa





Inyarwanda BACKGROUND