RFL
Kigali

Bwa mbere Butera Knowless na Bruce Melody bateguye igitaramo cyo guha abantu Noheli mu buryo budasanzwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/11/2017 16:42
1


Ubusanzwe iyo umwaka uri kurangira abahanzi banyuranye batangaza ibitaramo bashaka gukora mu minsi mikuru isoza umwaka, si kenshi byigeze bibaho gusa magingo aya Butera Knowless na Bruce Melody bagiye guhurira mu gitaramo kimwe biteguriye, ibi bikaba bitarigeze bibaho na rimwe kuva aba bombi batangira umuziki.



Si kenshi abahanzi bo mu Rwanda bashobora gutegura igitaramo ku giti cyabo, kenshi usanga abahanzi barindira ko hari kompanyi runaka itegura igitaramo ikabatumira cyangwa ko bategura igitaramo cyo kumurika Album, kuri ubu KINA MUSIC yamaze gutegura igitaramo kidasanzwe cy’abahanzi babiri gusa aribo Knowless Butera na Bruce Melody.

Uvuze ko iki  gitaramo kidasanzwe wenda abantu bakumva ko ari igitaramo cy’abantu babiri gusa, ibi siko biri kuko Ishimwe Clement avuga iki gitaramo ari ikigomba guhindura amateka muri muzika hakaba igitaramo cy’abahanzi b’abanyarwanda kandi kikaba kinini nta n'umwe muri bo ugiye kumurika Album ye ahubwo ari ugutaramira abantu bisanzwe.

Ishimwe Clement yagize ati”Abantu bishyizemo ko ibitaramo biba ari uko kompanyi runaka yishyuye umuhanzi cyangwa umuhanzi agategura igitaramo ari uko yujuje Album, iki ni igitaramo kigomba guhindura iyo myumvire ni icya Knowless na Bruce Melody bonyine nta wundi uzaririmbamo  aba bazaririmbira abantu amasaha atatu bonyine. Ibi byakabaye inzira nziza yo guhindura imyumvire muri muzika nyarwanda.”

BRUCE

Bruce Melody na Butera Knowless bagiye guhurira muri iki gitaramo

Aba bahanzi bagiye gukora iki gitaramo mu gihe ari bamwe mu bagezweho cyane ko Bruce Melody kugeza ubu ariwe ufite indirimbo yari imaze igihe iyoboye izindi mu Rwanda, iyi ntayindi ni ‘Ikinya’, mu gihe Butera Knowless nawe ntawakwirengagiza ko ari umwe mu bahanzikazi bakomeye ndetse bakunzwe mu Rwanda.

Iki gitaramo cy’amateka kuri Butera Knowless na Bruce Melody byitezwe ko cyizaba tariki 23 Ukuboza 2017, iki kikazabera muri Radisson Blu Hotel (Kigali Convention Center). kwinjira bikazaba ari amafaranga 10000 mu myanya isanzwe  mu gihe imyanya y’icyubahiro bizaba ari 15000frw.  

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BUTERA KNOWLESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki6 years ago
    Knowles wakibaze Nabi Bruce melody ntago mwahuza stage ngo bihure kuko numuhanga arakurenze ahubwo uzaseba . Ubonyr iyo uhitemo young grace .





Inyarwanda BACKGROUND