RFL
Kigali

Butera Knowless yongeye kubwira amagambo akora ku mutima umugabo we Ishimwe Clement

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/09/2017 16:08
3


Kuri uyu Gatanu tariki 1 Nzeri 2017 ni umunsi Ishimwe Clement umugabo wa Butera Knowless yizihizaho isabukuru ye y’amavuko. Muri uyu mwaka Ishimwe Clement yizihije uyu munsi ari kumwe n’umufasha we Knowless. Kuri uyu munsi Knowless yongeye gukora ku mitima ya benshi basomye amagambo yandikiye umugabo we.



Butera Knowless anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati”Isabukuru nziza ku nshuti yanjye magara, uri inshuti umuntu wese yakwifuza kugira mu buzima bwe. Wankunze igihe narinkomerewe,…nkunda amahoro umpa ndabizi ko Butera aje nonaha kimwe mu byo yanshimira, kukugira nk’inshuti magara byaza ku isonga. I.O.B (umwana wabo Ishimwe Or Butera) ni umunyamahirwe ku Isi nishimiye kuba ngufite uyu munsi…”

KnowlessKnowless na Clement bakundanaga kuva cyera

Aya magambo kimwe n'andi menshi Knowless Butera yayanditse ku rukuta rwe rwa Instagram. yose ni ayo gutaka no kuvuga ibigwi umugabo we Ishimwe Clement anamwifuriza isabukuru nziza. Ishimwe Clement nawe akimara gusoma aya magambo yashimiye umufasha we Butera Knowless amwizeza ko bagiye gukora ibirori nkaho ari wo munsi wa nyuma.

Ishimwe Clement na Knowless Butera bamaze igihe babana nk’umugore n’umugabo nyuma yo gusezerana ubu bakaba barabyaranye umwana umwe bise Ishimwe Or Butera.

Knowless

Amagambo Knowless yabwiye Clement Ishimwe umugabo we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bby6 years ago
    CNN KNOWLES kongereza yagashishuyeher
  • niyitanga6 years ago
    Ni byizs njye nshimira abahanzi bafite couple zikundana yewe eric senderi we!yewe pedro someone nabandi bahanzi musigaye muri ingaragu muzakore ubukwee bwiza
  • ndayisenga3 years ago
    ndumva.urworukundo.arirwizape





Inyarwanda BACKGROUND