Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017 mu kabyiniro ka K Club hari hateganyijwe igitaramo cyagombaga kwitabirwa n’abambaye imyenda y’umweru ndetse n’indi ifite ibara rya zahabu, Knowless niwe wari umuhanzi ugomba gususurutsa abitabiriye ibyo birori.
Uyu muhanzikazi umaze iminsi yibarutse imfura ye yari akumbuwe bikomeye n’abafana ba muzika nyarwanda benshi bari bafite amatsiko yo kumubona dore ko hari n'abamuherukaga atararushinga. Uyu muhanzikazi akigera muri aka kabyiniro gaherereye i Nyarutarama yakiriwe bikomeye n’abafana be bamusabye kwifotozanya.
Nyuma yo kwicara gato agatora akayaga Knowless yahamagawe ku rubyiniro atangira gususurutsa abakunzi ba muzika bari baje kumwereka urukundo bakunda ibihangano bye.
REBA AMAFOTO:
Isimbi Alliance utegura ibi bitaramoAbakozi bo muri K Club bari babyambariyePlatini mu bari baje kwihera ijishoButera Knowless akihagera yasanganiwe n'abakunzi be barifotozanya
Knowless yari yabyambariyeAbafana bishimiye Knowless muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO