RFL
Kigali

BUKAVU: Charly na Nina bakiranywe urugwiro n'abaturage bo muri Congo –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/11/2017 7:33
3


Itsinda ry’abanyamuziki rya Charly na Nina rigiye gukorera ibitaramo muri Congo mu mujyi wa Bukavu mu mpera z'iki cyumweru. Aba bakobwa bafite ibitaramo bibiri muri uyu mujyi wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo ubwo binjiraga mu mujyi wa Bukavu bakiranywe urugwiro n’abaturage batuye muri uyu mujyi.



Charly na Nina berekeje muri Congo aho bagiye mu bitaramo bibiri bizaba kuwa 11 n’uwa 12 Ugushyingo 2017, bakazahuriramo n’umuhanzi witwa Papy Kerro uri mu banyempano bakishakisha mu muziki wo muri Congo. Igitaramo kizabanziriza ibindi kizabera ahitwa La Salle Marie Claire, aho kwinjira bizaba ari amadorali 10 mu gihe ikizakurikiraho kizaba kuwa 12 Ugushyingo kibere ahitwa Kadutu.

charly na Nina

Charly na Nina bagiye gutaramira i Bukavu

Aba bahanzikazi si ubwa mbere bataramiye muri iki  gihugu, kuko umwaka ushize bahakoreye igitaramo banahuriyemo na Paul umuvandimwe wa Peter[aba bombi bari bagize itsinda rya P-Square ryasenyutse], bagatera benshi bahatuye gukunda umuziki wo mu Rwanda utaramenyekana cyane muri kiriya gihugu kiri mu bifite abahanzi bakomeye ku rwego rwa Afurika.

charly na NinaCharly na Nina bari kwitegura igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere

Charly na Nina bari kwitegura kumurika album yabo ya mbere bise Imbaraga mu gitaramo kizaba tariki ya 1 Ukuboza 2017 muri Camp Kigali. Aha bakazafatanya n’abahanzi bakomeye mu  Rwanda no mu karere barimo na Julianna Kanyomozi, Geosteady ndetse na Big Fizzo umurundi wamamaye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE UBWO CHARLY NA NINA BAGERAGA I BUKAVU HO MURI CONGO

 charly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na Ninacharly na NinaI Bukavu imodoka bashungereye Charly na Nina bakigerayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Birababaje6 years ago
    Hahahahaha ariko aba bakobwa bari cheap kweli! Urabona ndagaswi babanyujijemo ni muri ambouteillage yutumoto twabahinde ariko ngo bakiranwe urugwiro????? Birababaje rwose niba mudashobora kwihagararaho ahubwo mukabona kwifotoreza kuma station yo kumihanda mwabibyazamo umusaruro!!! Sha simbaga ariko muraciriritse cyane rwose.
  • kdjcwoeiwo6 years ago
    abantu batarenga na 15 nibo muvuga bakiranye urugwiro
  • GASONGO6 years ago
    Aba nabo bazarya n'akataribwa! Ubwo Koko n'amafaranga angahe babahaye yatuma mujya muricyo gihugu kitagira Umutekano? Aha!! Haraho muzajya muhakure imbwa yiruka.





Inyarwanda BACKGROUND