RFL
Kigali

Bucura bwa Mukeshabatware Dismas yiyemeje gutera ikirenge mu cya se, kuri ubu yinjiye mu mwuga w'itangazamakuru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/09/2018 11:48
0


Mukeshabatware Dismas ni umwe mu bagabo bamamaye cyane hano mu Rwanda mu itangazamakuru. Uyu wamamaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza kuri ubu yamaze kubivamo cyane ko ari mu zabukuru, icyakora n'ubwo yabivuyemo biragoye ko azibagirana cyane ko umwana we w'umuhererezi yiyemeje gutera ikirenge mu cya se.



Migambi Gilbert ni umwana wa nyuma cyangwa se Bucura mu bana barindwi ba Mukeshabatware Dismas na nyakwigendera Mukakarangwa Helene uherutse kwitaba Imana, uyu musore wa nyuma muri uyu muryango w'abana barindwi. Migambi Gilbert yavutse tariki 10 Werurwe 1995, yize amashuri ye abanza kuri Green Hills Academy mu gihe amashuri yisumbuye mu cyiciro rusange yize Groupe Scholaire Officielle De Butare. Icyiciro gikurikiyeho cy'ayisumbuye yacyize GSUK aho yize indimi n'ubuvanganzo.

Uyu musore akaba bucura mu muryango wa Mukeshabatware Dismas arangije icyiciro cya 2 kaminuza muri Mount Kenya University aho yize Mass Media & Mass Communication. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Radio 1 aho amaze umwaka urenga muri uyu mwuga, akaba akora ikiganiro cy'imyidagaduro cyitwa "The Classic PM" kiba kuva kuwa mbere kugeza kuwa Gatanu wa buri cyumweru  guhera saa munani kugeza saa kumi n'imwe.

Uyu musore ariko kandi kimwe na se ni umuhanga mu guhimba imikino yo kwamamaza akaba n'umuhanga mu kwamamaza. Mu bihe byatambutse Migambi Gilbert yabaye umubyinnyi ukomeye dore ko yanayoboye itsinda rya 'Swagger town Mafias' rizwi mu kubyina imbyino zigezweho zamamaye nka 'Modern dance'. Ariko kandi kimwe na papa we  uyu musore yanakinnye mu ma filime anyuranye arimo  iyitwa "NTAWUCIRA UMWANYA URWAMBEHE".

Migambi

Migambi hano yari yakiriye Dream Boys na Butera Knowless mu kiganiro cye

Migambi

Migambi ni umwe mu basore barangije amasomo yabo muri Mount Kenya University

Migambi

Migambi usibye kuba umunyamakuru azi no gutunganya indirimbo kimwe nibindi byinshi twagarutseho haruguruMigambi

Aha Migambi yari ari mu muhango wo guherekeza umubyeyi we uherutse kwitaba Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND