Kigali

Bruce Melody winjiye mu bahanzi bakorana na Kiwundo Entertainment yakoze igitaramo cye cya mbere ataramira abakundana-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/02/2018 10:20
0


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko Bruce Melody ari gukorana bya hafi na Kiwundo Entertainment, aha tukaba twaragarutse ku kuba uyu musore yaramaze kwinjizwa muri iyi nzu ifasha abahanzi banyuranye. Kuri ubu uyu muhanzi yakoze igitaramo cye cya mbere ataramira abakundana.



Iki gitaramo Bruce Melody yakoze yagikoreye muri Fuchsia Bar i Remera ahazwi nko kwa Jules, ahari hateraniye abakundana bari bagiye kwizihiza umunsi mukuru wabo wa St Valentin. Bruce Melody yaririmbye mu buryo bwa Live, ashimisha cyane abakundana bakunda umuziki we bari basohokeye muri aka kabyiniro.

Uyu musore waririmbaga indirimbo ze ziganjemo iz’urukundo yari akurikiwe n'abari bateraniye muri aka kabyiniro wabonaga ko bahabanye nabasanzwe baza kuhabyinira bisanzwe dore k obo bari abafana bicara bakumva ubutumwa buri mu ndirimbo barangiza bagaha amashyi uyu musore wahavuye bigaragara ko yemeje abakunzi be bari baje gutaramana nawe.

REBA HANO AGACE GATO K'IGIHE BRUCE MELODY YARIRIMBAGA

Usibye uyu muhanzi ariko bizwi ko yamaze gusinya muri Kiwundo undi uri gukorana n’iyi nzu ifasha abahanzi ni Rwema Dennis uyu akaba yarahoze ari umujyanama wungirije muri Super Level kuri ubu akaba ariwe uri gukorana bya hafi na Bruce Melody.

Bruce MelodyBruce MelodyMiss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Bruce MelodyBruce MelodyBruce Melody yaririmbaga ku buryo bwa LiveBruce MelodyBruce MelodyAbafana bari bitabiriye iki gitaramo

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy -Inyarwanda ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND