RFL
Kigali

PGGSS8: Bruce Melody ntiyemeranya n'abakomeje kuvuga ko ahanganye na Christopher-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/06/2018 12:32
0


Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bahatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro ya munani. Ni umwe mu bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa gusa nubwo ari mu bahabwa amahirwe menshi abakurikiranira hafi ibya muzika bo bahamya ko iki gikombe agihanganiye na Christopher.



Ibi by'uko Bruce Melody ahanganiye igikombe na Christopher we ntabikozwa nk'uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo cyabereye i Huye ku wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018. Hano Bruce Melody yari abajijwe niba koko yemeranya n'abahamya ko ahanganye na Christopher muri iri rushanwa rya PGGSS8.

REBA HANO UKO BRUCE MELODY YITWAYE MU GITARAMO CYABEREYE I HUYE

Mu gusubiza, Bruce Melody yagize ati”Oya sinemeranya nabo njye simpanganye na Christopher mpanganye n'abahanzi icumi.” Aya magambo ya Bruce Melody asa n'ahabanye n'avugwa na benshi mu bakurikiranira hafi muzika y’u Rwanda bahamya ko aba bahanzi ari bo bahatanira iki gikiombe ndetse abandi basigaye bagahatanira kugira imyanya myiza cyane ko hazahembwa batanu ba mbere.

Bruce Melody i Huye mu gitaramo cya PGGSS8

Tubibutse ko abahanzi bari guhatanira irushanwa rya PGGSS8 bamaze kurangiza ibitaramo bitatu muri bitanu byari bitegerejwe. Kuri ubu ahatahiwe ni mu karere ka Rubavu aho bazataramira tariki 30 Kamena 2018 mbere y'uko umunsi wa nyuma w’iki gitaramo ugera tariki 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazahembwa uwegukanye igihembo.

REBA HANO IKIGANIRO BRUCE MELODY YAGIRANYE N'ITANGAZAMAKURU I HUYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND