RFL
Kigali

Bruce Melodie yabereye ibamba umusaza wamwatse amafaranga amubwira ko afite inyota-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2018 13:11
2


Umunyamuziki Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yabereye ibamba umusaza witwa Steven Mugabe wamubwiye ko afite n’inyota amusaba ibihumbi bitanu (5000Rwf) byo kugira icyo kunywa.



Ibi byabaye nyuma y’igitaramo cya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani cyabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye kuwa 16 Kamena 2018. Uyu musaza witwa Steven yasanze Bruce Melodie ku mudoka isanzwe itwara abahanzi. Yabanje kubwira Bruce Melodie ko igitaramo cyagenze neza anamubwira ko ari umufana we ukomeye. Agira ati “Ni ko Melodie bite bite. Sha njyewe ndi umufana wawe. Murakoze cyane (ni ko Bruce Melodie yahise amusubiza).”

Yahise abaza Bruce Melodie niba berekeje i Kigali nyuma yo kuva i Huye mu Ntara y’Amajyepfo maze Melodie amusubiza agira ati “Tugiye i Kigali.” Umusaza aseka cyane ati “Ariko byari byiza sha. Murakoze cyane (ni ko Bruce yahise amusubiza).

Uyu musaza wakunze indirimbo ‘Ikinya’ ariko amwe mu magambo ayigize akaba atayibuka neza, yagize ati “ka kandi ngo ngiye mu cyuma. Niko ka kandi bavuga ngo ‘njye mu cyuma’. Melodie ahita amukosora amubwira ko iyo ndirimbo yitwa ‘ndi mu ikinya’.”

Ibiganiro birimbanyije uyu musaza yanze kuripfana asaba Bruce Melodie gukora mu mufuka akamuha ibihumbi bitanu. Uyu muhanzi ariko yamubwiye ko atamuha amafaranga ahubwo afite Primus ari kunywa abishoboye basangira.

Steven Mugabe

Steven Mugabe wakomeje guhatiriza Bruce Melodie amusaba ibihumbi bitanu (5000Rwf)

Uyu musaza yabwiye Bruce Melodie ko atanywa Primus ahubwo ko yakwihangana akamuha ibihumbi bitanu (5000Rwf) akazigurira icyo kunywa. Bruce Melodie yamubwiye ko mu busanzwe atajya aha amafaranga afana. Bruce ati “Muze ibyo bintu ntabwo bajya babivuga hano [akubita agatwenge].“

Uyu musaza yakomeje guhatiriza amubwira ko yamuha ibihumbi bitanu (5000Rwf). Bruce Melodie ati “Ni ukuvuga, uko ibintu bimeze. Wa mugabo we uri umufana wanjye? Nawe ati njyewe! Njyewe nitwa Steven Mugabe.” Melodie ati “Rero niba uri umufana wanjye. Abafana beza turahura, tukaganira, twitonze ariko iby’umufungo (amafaranga) byo ntabwo njya mbitanga. Ntabwo njya mpa amafaranga abafana.”

Uyu musaza yabaye nk’uwigarura abwira Melodie ko icyatumye amwaka amafaranga ari uko byari bitewe n’uko yari amubonye kandi akumva inyota imurembeje. Bruce Melodie we yakomeje kumwumvisha ko ibijyanye no guha amafaranga abafana kuri we ari ikizira.

Abajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com niba abona Bruce Melodie ashobora kwegukana Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani, uyu musaza yasubije agira ati “Uyuuuu. Uhhh’

Bruce Melodie

Bruce Melodie yabwiye uyu musaza ko atajya aha amafaranga abafana

REBA HANO IKIGANIRO BRUCE MELODIE YAGIRANYE N'UYU MUSAZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • g5 years ago
    uri injajwa, useless
  • elias5 years ago
    uyu musaza numunyarwenya buriya yaratebyaga,abize muri kaminuza ikitwa UNR baramuzi





Inyarwanda BACKGROUND