RFL
Kigali

Ibirori by'abambaye imituku byahagaze ku munota wa nyuma

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/09/2016 19:36
2


Ibirori by'abambaye imituku byari byateguwe na Sandra Teta bihagaze ku munota wa nyuma. Ni ibirori byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2016, ku munota wa nyuma ni bwo amakuru ageze ku Inyarwanda.com avuga ko iki gitaramo kitakibaye ahubwo kimuriwe mu cyumweru gitaha.



Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahamagaye uyu mukobwa wateguye iki gitaramo amubaza icyabaye ngo gihagarikwe, maze mu magambo ye agira ati: ” Byabaye iki gitaramo cyahagaze, si byo twari twiteze ariko ubwo twarangizaga imyiteguro y’iki gitaramo tumaze gutunganya icyumba cyari kuberamo  iki gitaramo twananijwe bikomeye n'ubuyobozi bwa Hotel Ubumwe twari gukoreramo.”


teta sandraAll Red Party yateguwe na Miss Sandra Teta yamaze kwimurwa

Miss Teta Sandra yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo cyari kuririmbamo abahanzi nka Urban Boyz na Bruce Melodie kimuriwe kuwa Gatandatu utaha itariki 1 Ukwakira 2016 ndetse aho cyari kubera hakaba hamaze guhinduka. Byinshi kuri iki gitaramo ngo bikaba bizabitangaza mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba kuri iki cyumweru tariki 25 Nzeri 2016.

Urban Boyz na Bruce Melodie bakubanaga muri PGGSS6, bahuriye mu gitaramo cy’abambaye imitukuAba bahanzi bari bahatanye muri PGGSS6 ni bo bari gutaramira abantu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Date7 years ago
    Ohhhhh pauvre Teta Sandra!!!! Pole kabisa erega ikibazo nuko utaramenya ko ubu monde yabaye iya béton, monde de bénéfices nonese urumva umuntu azashora 30 milliards nurangiza wowe uzabe ubu nyamujyi bwo gukora utishyuye???? Oyaaaaa mureke gutoba ibirori mubitegura ntagafaranga mwigirira mwarangiza mugatanga za chèques zitazigamiye. Ibi biri mubyangiza ibirori hano i Kigali. Nawe munyumvire uteguye ikirori utishyuye abazaririmba ngo nimuze tuzareba ex ya Urban boys ejo bundi abandi bagakora affiches batanabwiye abahanzi bagenzi babo ex ya JPolly na Amagi abandi mugatangaza venue mutayishyuye ex yawe Teta ubwo murumva mutarimo kudupfunyikira koko!!! ni musigeho mureke haze abayafite bashore mwe mube abakozi babo aho kwirirwa mutobanga
  • telite 7 years ago
    Teta ubuhemu nubwambuzi bwawe nizo ngaruka ziri kukugeraho. Imana ihora ihoze





Inyarwanda BACKGROUND