RFL
Kigali

Depite Bobi Wine wamaze kwivuza agakira yemeje ko agera muri Uganda uyu munsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2018 13:53
0


Umunya-Uganda ukora injyana ya Reggae utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kampala, Bobi Wine yemeje ko uyu munsi ku wa mbere 17/09/ 2018 agera mu gihugu cy’amavuko nk’uko yabibwiye ikinyamakuru Mail&Guardian.



Bobi Wine uri kubarizwa ku butaka bwa USA, ati “Ndaza gusubira muri rugo kuri uyu wa mbere. Nibyo koko ndahangayitse, ariko nyine ni mu rugo, niho umuryango wanjye ubarizwa, niho abantu banjye bari. Mpangayikishijwe na Miliyoni 44 z’abatuye Uganda kandi nziko nabo bahangayitse. Niho urugo rwanjye ruri.” Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Mail&Guardian.

Bobi Wine yavuze ko afite impungenge ashingiye ku kuba hari impirimbanyi z’amahoro muri Uganda zagiye zihuzatwa, abandi bagafungwa, kandi ngo ntabwo atandukanye n’abo. Ngo hari byinshi byo kwitega muri uru rugendo agiye kugirira muri Uganda.

Uyu muhanzi unabarizwa mu inteko Nshingamategako ya Uganda, muri Kanama uyu mwaka nibwo yavuye muri Uganda yerekeza muri USA kwivuza ibyo yitaga iyicarubozo yakorewe muri gereza ubwo yari afunze, gusa Perezida Museveni we ibi yabyise ‘Fake news’. Bobi Wine yavuze ko ubu ameze neza.

Avuga ko nagera muri Uganda azakomeza gukora nk’ibyo yakoraga, ahamagarire abagande guharanira uburenganzira bwabo.

Bobi Wine insists he will not let the threat of further violence against either him or his supporters deter him. (AFP)

Bobi Wine uyu munsi aragera muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND