RFL
Kigali

Nyuma yo gutandukana, Muyoboke Alexis asanga Charly na Nina bidashoboka ko bifasha

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:21/02/2018 17:59
6


Tariki ya 20/02/2018 mu buryo butunguranye abahanzikazi Charly na Nina bamenyesheje Muyoboke Alexis ko batagikomezanyije urugendo muri muzika Nyarwanda. Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis nyuma y'imyaka itanu bari bamaze bakorana abafasha mu muziki nk'umujyanama wabo (manager).



Alexis Muyoboke yatangaje ko aba bakobwa Charly na Nina batari bishimiye imikorere ye kabone n'ubwo batabimugaragarije. Yagize ati; "N'ejo twari turi kumwe, ubundi twakoraga inama tukaganira kuri gahunda dufite mbere, mu minsi ishize nari naberetse amasezerano dufite mu bihugu bitandukanye tugiye kuzengurukamo gusa ntibigeze bangaragariza ko bagiye kunsezerera."

jj

Alexis Muyoboke

Alexis Muyoboke abajijwe niba abona Charly na Nina bazakomeza bakagera kure mu muziki wabo. Aganira na Radio 10, yagize ati;"Ashwi ashwi ntibishoboka ko bakwimanaginga, urabona ibintu ni njye wabyirukagamo bo birabasaba igihe kirekire."

Uyu mujyanama wasezerewe mu buryo butunguranye na Charly na Nina yakomeje atangaza ko iyo umwana amaze gukura umureka agakora ibyo ashaka. Abajijwe impamvu abahanzi aba yakoranye nabo batandukana bamaze kugera ku rwego rwiza, mu ijambo rimwe yagize ati; "Ni ibintu bisanzwe baba baraheze hasi umuntu yabazamura bakirya."

Related image

Abahanzikazi Charly na Nina batandukanye na Muyoboke

Muyoboke Alexis yakomeje atangaza ko nta na kimwe yishyuza aba bakobwa gusa ngo ingufu bakoresheje n'intego bari bafite imbere ni ibintu bikomeye bagombaga kuzirikana. N'ubwo batandukanye nabi, Muyoboke Alexis avuga ko atabifata nk'ibintu bikomeye (big deal).

Mu ibaruwa banditse batangaza ko batandukanye na Alexis Muyoboke, Charly na Nina bashimiye cyane Muyoboke wabafashije mu muziki wabo mu myaka itanu bamaranye, bavuga ko bamwigiyeho byinshi ndetse abageza kuri byinshi. Charly na Nina batangaje ko badahagaritse umuziki ahubwo ngo bagiye kwireberera umuziki wabo na cyane ko bifuza ko urushaho kwamamara muri Afrika no ku isi. 

Charly na Nina

Itangazo Charly na Nina banditse batangaza ko batandukanye na Muyoboke

Dore ikiganiro Charly na Nina baheruka kugirana na INYARWANDA TV bataratandukana na Muyoboke 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Roger wuRwanda6 years ago
    mwa bakobwa mwe muzicuza bibarenge kbsa, kuva mwitwa mwe birashoboka ko bwaba arubwambere muhubutse cyane, nuwababwiye ko mwasatiye yarabarangije 2
  • Tens 6 years ago
    Wifatire Yverry cg NIYO nawe akeneye umuzamura ntuzafate Marina rwose Abakobwa ba ubaretse. Jye Ndakwemera nziko ufite ubushobozi bwo kuzamura umuhanzi.
  • Kkk6 years ago
    Icyambere cyabishe nukumva ko batumbagiyeeee. Kandi rwose bakiri hasi nkibyondo. Abantu barabongoje nabo bagirango nibukomerezwa, bibagirwa ko baririmbaga mutubari banaherekeza abahanzi Nyabo muri guma guma.
  • Funny6 years ago
    Kandi se Muyoboke abagejeje mwitangazamakuru ate? Ngo azamura abahanzi barangiza bakirya? Birasekeje kbs! Nabareke babage bifashe, byanze bikunze bafite plan B Gusa bashake undi manager kandi wumugabo. Ikindi mbagaye ko batandukanye batamubwiye ibyo batamushimyeho, abanyarda naha babera babi, babika inzika bwanyuma bakakurundura.
  • didi6 years ago
    Muyoboke yabariye amafaranga cyane ibyo birazwi rero mwe mwese mwiruwe mutukana mugabanye ubugambo ntabwo mubakunda kurusha uko bikunda kandi izina byo bararyubatse Mandi Muyoboke nawe si impuhwe yarabagiriye nawe yabariragaho
  • karimu6 years ago
    Banza ngo Muyoboke ari igisahiranda yararyaga menshi kubarusha bo batabizi....





Inyarwanda BACKGROUND