Tariki ya 20/02/2018 mu buryo butunguranye abahanzikazi Charly na Nina bamenyesheje Muyoboke Alexis ko batagikomezanyije urugendo muri muzika Nyarwanda. Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis nyuma y'imyaka itanu bari bamaze bakorana abafasha mu muziki nk'umujyanama wabo (manager).
Alexis Muyoboke yatangaje ko aba bakobwa Charly na Nina batari bishimiye imikorere ye kabone n'ubwo batabimugaragarije. Yagize ati; "N'ejo twari turi kumwe, ubundi twakoraga inama tukaganira kuri gahunda dufite mbere, mu minsi ishize nari naberetse amasezerano dufite mu bihugu bitandukanye tugiye kuzengurukamo gusa ntibigeze bangaragariza ko bagiye kunsezerera."
Alexis Muyoboke
Alexis Muyoboke abajijwe niba abona Charly na Nina bazakomeza bakagera kure mu muziki wabo. Aganira na Radio 10, yagize ati;"Ashwi ashwi ntibishoboka ko bakwimanaginga, urabona ibintu ni njye wabyirukagamo bo birabasaba igihe kirekire."
Uyu mujyanama wasezerewe mu buryo butunguranye na Charly na Nina yakomeje atangaza ko iyo umwana amaze gukura umureka agakora ibyo ashaka. Abajijwe impamvu abahanzi aba yakoranye nabo batandukana bamaze kugera ku rwego rwiza, mu ijambo rimwe yagize ati; "Ni ibintu bisanzwe baba baraheze hasi umuntu yabazamura bakirya."
Abahanzikazi Charly na Nina batandukanye na Muyoboke
Muyoboke Alexis yakomeje atangaza ko nta na kimwe yishyuza aba bakobwa gusa ngo ingufu bakoresheje n'intego bari bafite imbere ni ibintu bikomeye bagombaga kuzirikana. N'ubwo batandukanye nabi, Muyoboke Alexis avuga ko atabifata nk'ibintu bikomeye (big deal).
Mu ibaruwa banditse batangaza ko batandukanye na Alexis Muyoboke, Charly na Nina bashimiye cyane Muyoboke wabafashije mu muziki wabo mu myaka itanu bamaranye, bavuga ko bamwigiyeho byinshi ndetse abageza kuri byinshi. Charly na Nina batangaje ko badahagaritse umuziki ahubwo ngo bagiye kwireberera umuziki wabo na cyane ko bifuza ko urushaho kwamamara muri Afrika no ku isi.
Itangazo Charly na Nina banditse batangaza ko batandukanye na Muyoboke
Dore ikiganiro Charly na Nina baheruka kugirana na INYARWANDA TV bataratandukana na Muyoboke
TANGA IGITECYEREZO