Beza Jessy umuhanzikazi uri kuzamuka muri iyi minsi akomeje guhamya ko yinjiye mu muziki ataje gukina cyangwa kwikozamo ngo ahite ataha, kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya ‘Unyitaho’.
‘Unyitaho’ ni indirimbo nshya ya Beza Jessy, ayishyize hanze nyuma y’iminsi micye ashyize hanze iyitwa ‘Uramfite’ yari yakoreye n’amashusho dore ko yagiye hanze iherekejwe n’amashusho yayo. Ibi ngo birasobanura neza ko yamaze kwinjira mu muziki aho kuhinyuza.
Jessy umuhanzikazi mushya muri muzika nyarwanda
Jessy asanga kuba ari kwitwara gutya biterwa nuko ngo yamaze guhindura abajyanama ndetse n'abamufashaga dore ko yamaze kuva burundu muri 'Round Music' ubu akaba yarinjiye muri NEP Record ari naho hakorewe indirimbo ye nshya ikozwe na IYZO pro.
KANDA HANO WIYUMVIRE 'UNYITAHO' INDIRIMBO NSHYA YA BEZA JESSY
TANGA IGITECYEREZO