RFL
Kigali

Beza Jessy yashyize hanze indirimbo nshya ‘Unyitaho’ –Yumve

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2017 10:23
2


Beza Jessy umuhanzikazi uri kuzamuka muri iyi minsi akomeje guhamya ko yinjiye mu muziki ataje gukina cyangwa kwikozamo ngo ahite ataha, kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya ‘Unyitaho’.



‘Unyitaho’ ni indirimbo nshya ya Beza Jessy, ayishyize hanze nyuma y’iminsi micye ashyize hanze iyitwa ‘Uramfite’ yari yakoreye n’amashusho dore ko yagiye hanze iherekejwe n’amashusho yayo. Ibi ngo birasobanura neza ko yamaze kwinjira mu muziki aho kuhinyuza.

jessy

Jessy umuhanzikazi mushya muri muzika nyarwanda

Jessy asanga kuba ari kwitwara gutya biterwa nuko ngo yamaze guhindura abajyanama ndetse n'abamufashaga dore ko yamaze kuva burundu muri 'Round Music' ubu akaba yarinjiye muri NEP Record ari naho hakorewe indirimbo ye nshya ikozwe na IYZO pro.

 KANDA HANO WIYUMVIRE 'UNYITAHO' INDIRIMBO NSHYA YA BEZA JESSY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • paccy7 years ago
    kbx Jessy nisawa pe kora akazi abavuga bavuge ntacyo bahindura
  • ndabihawe thierry7 years ago
    komeza ncyut yanjye urashoboye





Inyarwanda BACKGROUND