RFL
Kigali

Benshi mu byamamare bitabiriye igitaramo cya nyuma cya PGGSS8 bagize ibyo batangaza kuri iri rushanwa -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/07/2018 15:23
2


Ku wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 ni bwo mu mujyi wa Kigali haberaga igitaramo cya nyuma cya PGGSS8 igikombe cyegukanywe na Bruce Melody umwe mu bahanzi bari bakunzwe bikomeye na benshi mu bakurikiranira hafi umuziki. Inyarwanda.com twagerageje kwegera benshi mu byamamare bitabiriye iki gitaramo batubwira uko babonye iri rushanwa.



Usibye abafana b'umuhanzi wegukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star yari iri kuba ku nshuro ya munani twaganiriye basazwe n'ibyishimo benshi mu baganiriye na Inyarwanda.com wabonaga banyuzwe cyane n'imitegurire y'iki gitaramo bakishimira ko kwinjira noneho babigize kwishyura aho kugira ngo bibe ubuntu nk'uko byahoze. Benshi mu byamamare bari bitabiriye iki gitaramo bishimiye iki cyemezo bikomeye.

PGGSS8Bruce Melody niwe wegukanye igikombe cya PGGSS8

Ikindi cyakunze kubazwa abaganiriye na Inyarwanda ni ibivugwa kenshi ko irushanwa rya PGGSS8 benshi bakunze kuvuga ko rirambiranye ko batarishaka hakagira n'abakunze guhamya ko rikwiriye guhagarara, ibi bikaba byamaganiwe kure cyane na benshi mu byamamare batangaje ko iri rushanwa ryakomeza kuko rifitiye akamaro abahanzi n'abakunzi babo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BENSHI MU BYAMAMARE NABAFANA BITABIRIYE IGITARAMO CYA NYUMA CYA PGGSS8







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gloire5 years ago
    twarayihaze hahandi tutamenye nigihe final yabereye.
  • Gute5 years ago
    Guma guma mbahaye imyaka 3 izaba bye bye nyakatsi maze na safi azaza ayitware namara kuzuza ibisabwa isigaye ariyo kuzimya abasani gusa ubu se tom yakwikorera igitaramo king james arihe million ataye USA muma video ninde utazibona dream boyz bo sinzi ibyabo jay polly yagiye kwisunga jack b na coga utubari barazenguruka ngo mutahe knowless we yabonye bitoroshye ahugira kuri or ishimwe ubwo c guma guma muyishimira iki kurya millions carreer ikarangira thx kubanze kuyijyamo @ charly na nina ,kitoko,the ben,meddy,emmy,alpha,priscilla,nabandi





Inyarwanda BACKGROUND