Ku wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 ni bwo mu mujyi wa Kigali haberaga igitaramo cya nyuma cya PGGSS8 igikombe cyegukanywe na Bruce Melody umwe mu bahanzi bari bakunzwe bikomeye na benshi mu bakurikiranira hafi umuziki. Inyarwanda.com twagerageje kwegera benshi mu byamamare bitabiriye iki gitaramo batubwira uko babonye iri rushanwa.
Usibye abafana b'umuhanzi wegukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star yari iri kuba ku nshuro ya munani twaganiriye basazwe n'ibyishimo benshi mu baganiriye na Inyarwanda.com wabonaga banyuzwe cyane n'imitegurire y'iki gitaramo bakishimira ko kwinjira noneho babigize kwishyura aho kugira ngo bibe ubuntu nk'uko byahoze. Benshi mu byamamare bari bitabiriye iki gitaramo bishimiye iki cyemezo bikomeye.
Bruce Melody niwe wegukanye igikombe cya PGGSS8
Ikindi cyakunze kubazwa abaganiriye na Inyarwanda ni ibivugwa kenshi ko irushanwa rya PGGSS8 benshi bakunze kuvuga ko rirambiranye ko batarishaka hakagira n'abakunze guhamya ko rikwiriye guhagarara, ibi bikaba byamaganiwe kure cyane na benshi mu byamamare batangaje ko iri rushanwa ryakomeza kuko rifitiye akamaro abahanzi n'abakunzi babo.
TANGA IGITECYEREZO