Kigali

Beauty for Ashes yishimiye gutumirwa mu kiganiro kirebwa n’abasaga miliyoni 20-VIDEO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:16/11/2015 18:29
0


Mbere y’uko itsinda rya Beauty for Ashes risoza ‘Nairobi tour’,abagize iri itsinda bishimiye gutumirwa muri Churchill show gikurikirwa cyane n’Abanyakenya ndetse kikaba kimwe mu bikunda gutumirwamo Perezida wa Kenya.



Ku cyumweru tariki 08 Ugushyingo 2015 nibwo Beauty for Ashes yitabiriye igitaramo cyahuriyemo abahanzi bakomeye  hafi ya bose bo muri Kenya cyiswe’One nation for Janet’ . Muri iki gitaramo Beauty for Ashes yaririmbyemo indirimbo imwe ‘Ni uwa mbere Yesu’. Ku wa gatatu , tariki 11 Ugushyingo nibwo byari biteganyijwe ko abagize iri tsinda bagaruka mu Rwanda. Bitewe n’uburyo bishimiwe kandi bakagaragaza ubuhanga mu gitaramo cya’One nation for Janet’, Beauty for Ashes bahise bahabwa ubutumire muri kimwe mu biganiro bikomeye cyane muri Kenya’Churchill show’ gica kuri Televiziyo ya NTV cyagombaga kuba ku wa kane tariki 12. Byabaye ngombwa ko bahinduza amatike y’indege yagombaga kubacyura bitabira ubutumire.

Mu kiganiro , Beauty for Ashes bafashe umwanya bacuranga muzika kuburyo bwa Live music ndetse banasobanura mu ncamake uko iri tsinda ryavutse. Avuga kucyo bungukiye mu rugendo rwabo, Olivier Kavutse yatangaje ko muri ‘Nairobi Tour’ babonyemo byinshi kuruta ibyo bari biteze. Ati “ Urebye twahungukiye byinshi kuko nubwo twasanze hari abari bazi Beauty for Ashes, ariko twavuyeyo Abanyakenya benshi bamaze kutumenya kandi bishimiye indirimbo zacu.”

Beauty for Ashes

Beauty for Ashes

Bacuranze zimwe mu ndirimbo zabo hagati mu kiganiro


Beauty for Ashes

Mu kiganiro cyacagaho imbonankubone, Beauty for Ashes basobanuye amavu n'amavuko y'iri tsinda


Public

Abari ahaberaga ikiganiro wabonaga bafite inyota yo kumenya byinshi kuri iri tsinda

Amanda

Amanda, umwe mu bagize Beauty for Ashes


Olivier Kavutse ukuriye Beauty for Ashes asanga Nairobi Tours yarabagiriye akamaro kanini

Olivier Kavutse yatangaje ko bishimiye cyane kugaragaragara mu biganiro gikomeye nka kiriya. Ati “ Biba ari ibintu by’agaciro kugaragara ahantu nka hariya. Ni ikiganiro gikurikirwa cyane n’Abanyakenya. Kuguha umwanya ukavuga amateka y’itsinda ndetse naho uturutse uretse n’itsinda ninahesha ishema igihugu.”

Banatumiwe muri Rauka gikurikirwa cyane muri East Africa

Mbere y’uko bakora igitaramo cya ‘One nation for Janet, Beauty for Ashes yari yanatumiwe mu kindi kiganiro nacyo gikurikirwa n’abakiristo benshi bo mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba cyitwa Rauka gica kuri Televiziyo ya Citizen TV. Rauka ni kimwe mu biganiro bikurikirwa n’amamiliyoni y’abatuye aka Karere.

Bazasubira muri Kenya bahita bakora igitaramo

Aya mahirwe yose bagiye babona, Olivier Kavutse ahamya ko azatuma ubw bazaba basubiye muri Kenya bazahita bakorayo igitaramo,ibintu ubundi byari kuzabatwara igihe. Ati “ Urugendo rwacu navuga ko rwabaye ruhire. Icyo tuzakora ni ukujya gukorayo ibiganiro bimwe ba bimwe ,tunakurikirana ibikorwa twahakoze, ubundi tukazasubira muri Kenya muri Werurwe 2016 duhita dukorayo igitaramo. Iyo tudahwabwa amahirwe nkariya, byari kuzadutwara igihe ngo tubashe guhita dukorerayo igitaramo ku giti cyacu.

Beauty for Ashes yatangiye ‘Nairobi Tour’ ku itariki 08 Ugushyingo 215 bayisoza ku itariki 13 Ugushyingo 2015. Uretse ibiganiro binyuranye ku mateleviziyo, Beauty for Ashes bakoze ibitaramo binyuranye mu matorero yo mu Mujyi wa Nairobi.

Uretse u Burundi, na Kenya, Beauty for Ashes irateganya kwerekeza muri Uganda umwaka utaha wa 2016.Kuzenguruka ibihugu bigize Akarere ka Afrika y’Uburasirazuba ,n’u Rwanda ruherereyemo, Oliver Kavutse yemeje ko bizabafasha kuba itsinda riri ku rwego rw’Aka karere bityo ubutumwa baririmba buhimbaza Imana bubashe kugera ku bantu benshi

Itsinda rya Beauty for Ashes ryamenyekanye ubwo ryaririmbaga indirimbo 'Suprise(siriprize), 'Yesu niwe super star', 'Turashima' n'izindi zitandukanye. Ni itsinda rizwiho gucuranga umuziki wa Rock ugezweho rihimbaza Imana.

Reba hano ikiganiro cya Churchill Show ubwo yari yatumiye Beauty for Ashes 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND