RFL
Kigali

Bamwe mu mpfura zarangije mu ishuri rya muzika rya Nyundo bagiye gutaramira abatuye mu mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/11/2018 17:23
0


Mu mwaka wa 2014 nibwo ishuri rya Nyundo ryatangijwe ku mugaragaro riza rifite inshingano zo kwigisha abana b'abanyarwanda umuziki ndetse no kumenya gucuranga bimwe mu bicurangisho bya muzika kurushaho yewe banamenye umuziki nyir'izina. Iri shuri ryatangiranye abanyeshuri 30 ari nabo mpfura zaryo.



Nyuma y'uko hari abarangije bihurije hamwe bakagenda bakora amatsinda agizwe n'abaririmbyi kimwe n'abacuranzi bakomeye, hari abibumbiye mu itsinda ryiswe Symphony Band. Aba basore b'abahanga mu gucuranga no kuririmba bijyanye n'uko ari na byo bize, kuri ubu bahawe ahantu ho kwerekanira impano zabo mu gitaramo bafite mu mpera z'iki cyumweru.

Parkinn

Intiti zarangije ku Nyundo zigiye gutaramira abatuye i Kigali

Aba bacuranzi bari mu bahanga mu gucuranga no kuririmba bazataramira mu mujyi wa Kigali mu kabyiniro ka JJ Club gaherereye muri Hotel ya Park Inn mu Kiyovu. Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitanu (5000frw). Iki gitaramo byitezwe ko kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND