Mu myaka yatambutse umuhanzi Bahati wo mu itsinda rya Just Family yakunze kugaruka mu itangazamakuru avugwa mu nkuru z’urukundo. Uyu muhanzi wakundanye igihe kinini na Umumararungu Sandra yaje gufata irembo ariko ubukwe bwabo buhera mu kirere.......
Bahati yakunze kugenda guhunga ibibazo by'abanyamakuru bamubazaga icyatumye ubukwe bwe butaba.Uyu muhanzi wo mu itsinda rya Just Family yabwiye Inyarwanda. Com ko umukobwa bakundanaga batandukanye. Yagize ati 'umukobwa twakundanaga twaje gutandukana kubera impamvu z’umuryango. Mu Rwanda hari ikibazo… ubanza kiri no ku isi cyo kumva ko aba star ari Abantu badashobotse barwaye SIDA bavuga ngo azagutera SIDA…”
Bahati wo mu itsinda rya Just Family
Uyu muhanzi avuga ko yafashe irembo inshuro nyinshi iwabo babyanga we agahamya ko asa n'uwarifashe ku ngufu cyane ko yarifashe ku nshuro ya gatatu iwabo w’umukobwa barabyanze na nyuma y'aho bafatiye irembo umuryango w’umukobwa baramuheza bityo bafata icyemezo cyo kubireka ku buryo banaje guhagarika ubukwe.
Umumararungu Sandra watandukanye na Bahati wari umaze gufata irembo
Kuri ubu Bahati yemereye Inyarwanda.com ko yamaze kubona undi mukunzi ndetse bari no mu mishinga y’ubukwe.
TANGA IGITECYEREZO