RFL
Kigali

Bahati (Just Family) arashinja ubwambuzi Bishop Rugagi–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/10/2017 13:00
3


Bahati wo mu itsinda rya Just Family ni umwe mu bahanzi bigeze no kugarukira Imana, arakizwa ndetse abatirizwa mu itorero rya Bishop Rugagi, kuri ubu gusa umubano w’aba ntabwo ari mwiza cyane ko Bahati ashinja ubwambuzi uyu mukozi w’Imana wamamaye kubera gukora ibitangaza.



Mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Bahati yatangaje ko Bishop Rugagi yamwambuye amadorali Magana abiri (200$). Bahati avuga ko hari umuntu wari umufitiye aya mafaranga, igihe cyo kumwishyura uwo muntu yirinze gutangaza izina rye ngo yaje ku rusengero asanga Bahati atagiye gusenga bityo ayasigira Bishop Rugagi ngo azayahe Bahati. Bishop Rugagi ngo ntabwo yigeze ageza kuri Bahati aya mafaranga kuri ubu hashize igihe kinini dore uyu muhanzi amaze igihe kinini adasengera mu itorero rya Rugagi.

absBahati ubwo yarari mu rusengero rwa Bishop Rugagi atanga ubuhamya

Bahati wo mu itsinda rya Just Family avuga ko yumva iby’aya mafaranga yabihebye kuko hari n’igihe yagiye kumwishyuza akamukwepa, uyu muhanzi icyakora asaba Bishop Rugagi ko abishoboye nk’umubyeyi we muri batisimu yamwishyura aya mafaranga cyane ko nubwo ari menshi kuri Bahati atari menshi kuri Bishop Rugagi uhagarariye itorero rikomeye ayobora mu gihugu.

ansjBahati ari kumwe na Bishop Rugagi kuri ubu ntibacana uwaka

Inyarwanda.com twifuje kuvugana na Bishop Rugagi, ntibyadukundira cyane ko telefone ye igendanwa itacagamo ndetse nubwo twandikaga iyi nkuru twamwoherereje ubutumwa bugufi ntiyabusubiza, gusa turakomeza gushaka uko twavugana kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAHATI WO MU ITSINDA RYA JUST FAMILY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi6 years ago
    Ariyo uyu mu type yasubiye mwi shuri akiga ko mbona kwihangira imirimo bya munaniye nu kwirirwa mu bujajwa gusa ashaka ko izina rye rimenyekana
  • Jessica 6 years ago
    Ariko nkawe uvuze gutyo ubwo c wowe warize kucyi mukunda ko abantu muvugwa neza kandi mukora ibi byinshi niba yaramwambuye c areke kubivuga niba koko ari umukozi w'Imana namwishyure
  • Just me6 years ago
    Oya, nayaguhe! $200 ni menshi cyane ntampamvu nimwe afite yo kukwambura utwawe syi! Bijya bitwaza ubwamamare ngo barye ibyo batakoreye. Nanjye har'umwe mu bahanzi uherutse kunyambura utudolari twanjye 300, ark naramuhariye tu. Namweretse ko ayo 300 atariyo nari ntezeho amakiriro.





Inyarwanda BACKGROUND