RFL
Kigali

Babou yageneye impano abakunzi be muri iyi minsi mikuru ya Noheli n'ubunani

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:17/12/2014 9:06
0


Mu gihe iminsi mikuru isoza umwaka ya Noheli n’ubunani yegereje, umuhanzi nyarwanda ukiri muto Babou yageneye impano abakunzi be aho yabakoreye ndetse abatura indirimbo yise “Noheli nziza”.



Nk’uko byumvikana muri iyi ndirimbo Babou yakoranye na mushiki we witwa Alliance Brune uba mu gihugu cy’ububiligi,yifuriza abanyarwanda bose kuzagira noheli nziza n’umwaka mushya muhire w’2015 aho abashishikariza kwishimira ibyo bagezeho mu gihe gitambutse.

Babou

Babou na Jerome Patterson,umujyanama we akaba na Nyirarume

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Jerome Patterson umujyanama ndetse akaba na nyirarume wa Babou, yatangaje ko usibye kwifuriza abantu Noheli nziza n’umwaka mushya muhire w’2015, iyi ndirimbo ari umusogongero w’indirimbo 12 zizaba zigize album ye ya 2 yitwa So much to say ateganya gushyira hanze tariki ya 24/12/2014.Jerome Patterson yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yakorewe mu nzu itunganya umuziki ya V Records ikaba yarakozwe n’uwitwa S4DM.

Kanda hano wumve indirimbo Neheli Nziza ya Babou na Alliance Brune

Iyi ndirimbo ya Babou isohotse mu gihe habura icyumweru kimwe gusa ngo uyu muhanzi w’imyaka 13 amurike album ye ya kabiri yise “So much to say”aho azaba aciye agahigo muri muzika nyarwanda ko kuba ariwe muhanzi ukiri muto ubashije gukora no gushyira ku mugaragaro album ebyiri dore ko album ye ya mbere yitwa “Umwana ni imbuto”yayishyize hanze mu mwaka w’2011 ubwo yari afite imyaka 10.

Reba Hano indirimbo So much to say ya Babou

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND