RFL
Kigali

Babou Tight King yifashishije umugore we mu mashusho y’indirimbo ‘Paradise’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2018 17:31
0


Umuhanzi Babou Tight King yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Paradise’. Ni amashusho agaragaramo umugore we witwa Carine bamaranye umwaka umwe bari mu munyenga w’urukundo.



Babou amaze kubwira INYARWANDA ko we n’uyu mukunzi we bateganya kurushinga umwaka utaha wa 2019. Yagize ati “Turateganya gukora ubukwe umwaka utaha. Itariki niturayimenya ariko ni umwaka utaha.”

Muri iyi ndirimbo Babou Tight King agira ati “Mu buzima bwanjye ntawuzakuruta. Mu mutima wanjye uzahora uri imbere. Ni wowe mbona nkasusuruka, umutima wanjye ukagubwa neza. Ubuzima bwanjye warabufashe…”

Ifatwa ry’amashusho ryayobowe na Mariva, amajwi atunganywa na Papito. Babou avuga ko uretse iyi ndirimbo ‘Paradise’ yashyize hanze ari no gutegura gukora izasohoka vuba kuburyo mu Ukuboza 2018 azaba yujuje Album ye.

REBA HANO 'PARADISE' YA BABOU TIGHT KING






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND