RFL
Kigali

Babo wongeye gukorana indirimbo na Urban Boys yahishuye ko afite umukunzi, yabatumiye mu gitaramo cye-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/08/2018 7:45
2


Umukobwa w’umuhanzikazi uba mu Budage ufite inkomoko mu Rwanda, kuri ubu ari i Kgali mu bikorwa byo gutunganya umuzingo we uzajya hanze umwaka utaha ndetse yanateguye igitaramo kizabera ku Rwesero kuri uyu wa Gatandatu.



Ni Teta Barbara, uzwi ku mazina ya Babo nk’izina akoresha mu buhanzi. Nyuma y’indirimbo yakoranye na Urban Boys bakiri batatu igakundwa cyane kuri ubu yakoranye n’indi na Urban Boys igizwe n’abasore babiri nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com mu kiganiro twagiranye.

Babo umaze ibyumweru bitatu mu Rwanda, yazanywe n’ibikorwa bye bya muzika aho yaje aje gushyigikira Dj Pius mu gitaramo cye, nyuma yaho agakomereza ku ndirimbo ze ndetse ubu akaba agiye no gukorera igitaramo yise ‘End Your Summer in Style’ kizabera ku Rwesero ahitwa King Fisher Hotel, kuri Swimming Pool yaho mbere y’uko asubira mu Budage kuwa mbere, aho yiga akabana na nyina ndetse n’abavandimwe be.

Babo

Igitaramo cya Babo kizabera ku Rwesero

Ku bijyanye na Album ntiyadutangarije igihe izagira hanze kuko umujyanama we (Manager), ari nawe nyina ngo ni we ufata ibyemezo bya gahunda ze zose. Tumubajije ku ndirimbo z'urukundo afite Babo yavuze ko afite umukunzi ndetse anahishura ko ari mu Rwanda mu kiruhuko ariko atari umunyarwanda.

Babo avuga ko Manager we ari Maman we

Zimwe mu nama yagiriye abakiri bato bifuza gukurikira inama nazo, yagize ati “Ufite talent ntuzage witinya. Hari ababyeyi babyumva bakabigufashamo. Nanjye nagize ubwoba kubibwira Maman ko nshaka kuririmba, ariko yaranyumvise aramfasha.” Ashimira cyane M Izzle umufasha kandi aramwizera cyane. Byinshi kuri Babo murabisanga mu kiganiro twagiranye ndetse abatumiye mu gitaramo cye kizabera King Fisher Hotel ku Rwesero.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Babo ku by'umuziki we n'igitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eric5 years ago
    mumutubarize niba umukunzi we ari umuhungu cg umukobwa kuko mbona uwo mwana ameze nkumu lesbienne
  • Uwera sarah5 years ago
    #ERIC kbs yatubwira





Inyarwanda BACKGROUND