RFL
Kigali

Auddy Kelly yahagaritse umuziki, impamvu yabimuteye ayigira ibanga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/04/2017 17:49
3


Umuhanzi Auddy Kelly wamenyekanye mu ndirimbo Sinzagutererana, Ruzakugarura, Ndamutse, Ndakwitegereza, Nkoraho Mana n’izindi nyinshi, yamaze guhagarika umuziki nkuko yabitangarije abafana be.



Mu gitondo cy’uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2017 ni bwo umuhanzi Auddy Kelly yatangaje ko yahagaritse umuziki mu gihe cyitazwi. Iyi nkuru yayitangarije abakunzi be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo Instagram na Facebook. Bamwe mu bakunzi be bababajwe n’umwanzuro yafashe ariko abandi babyakira gutyo na cyane ko ntacyo bari guhinduraho. Auddy Kelly yagize ati:

Muraho neza Nshuti zanjye nkunda cyane, nshishijwe bugufi, iki ni icyemezo maranye amezi atatu. Ni yo mpamvu mbanje kwisegura ku banyamakuru bamwe bantumiye mu biganiro ariko nkahora mbasaba ko twabyimura gutyo gutyo bagaheba nanjye sinjye nukuri kubera ubu ntibiri kunkundira kandi burya nta muhanzi wakwanga ayo mahirwe kuko ni icyemezo cyangoye gufata ariko kiri ngombwa ni nayo mpamvu mbivuze kugira ngo ntihazagire ubifata ukundi kuko ndabubaha bose pe.

 Auddy Kelly

 

 

 

 

 

Auddy Kelly yakomeje atangaza ko abafana be abasigiye urwibutso rwa Iyo ngukeneye, indirimbo nshya aherutse gukorana na Jody Phibi ndetse akaba yabatuye n’izindi ze zitandukanye yakoze mu myaka amaze mu muziki. Yabasabye kuzakomeza gushyigikira abahanzi nyarwanda, ariko nawe yisabira ko batazamwibagirwa ndetse na we abizeza ko azabahoza ku mutima na cyane ko abakunda cyane. Ati;

Sasa ubu kugeza igihe ntazi uko kingana, ntibiri kunkundira, ndisegura kandi nsaba abakunda injyana zanjye kuri ubu iyi ndirimbo ‘Iyo ngukeneye’ ni yo ndirimbo ya nyuma, kugaruka kuri za Ndakwitegereza, Sinzagutererana, Ruzakugarura, Ndamutse, Nkoraho Mana n’izindi nyinshi zizakomeze zibanyure ni izanyu ntimuzazibagirwe cyangwa ngo munyibagirwe nanjye sinzabibagirwa. Muzanyibuke nanjye nzabibuka.Mbasaba gukomeza gushyigikira abahanzi bacu bose kandi nshima uruhare rwa buri umwe mu guteza industry y'ubuhanzi imbere. Much love to you All.. Especially fans (ndabakunda by’umwihariko abafana banjye) ntakundi gusa ndabakunda@el_familia_rw 

Inyarwanda.com yabajije Auddy Kelly impamvu ahagaritse umuziki, tumubaza ibikorwa by’umuziki ahagaritse ibyo ari byo. Uyu muhanzi uri kwiga kaminuza mu cyiciro cya gatatu (Masters) yabwiye Inyarwanda.com ko impamvu itumye ahagarika umuziki ari ibanga, gusa ngo azajya yitabira gusa gahunda zimusaba kwitanga nabwo kubw’inyungu rusange. Yagize ati:

"(Guhagarika umuziki) ni impamvu yihariye ntabwo nayivuga muri showbiz, nzayikubwira bitari ubu. Ibijyanye na showbiz byose kugeza igihe ntaramenya ibijyanye no kwitabira ubutumire bizajya biterwa naho hantu ariko atari concert (igitaramo) ni ukuvuga nko mu cyunamo cyangwa ahandi biri ngombwa ko nitanga kubw’impamvu ifatika itajyanye na showbiz kubw’inyungu rusange."

UMVA HANO 'IYO NGUKENEYE' YA AUDDY KELLY FT JODY PHIBI

REBA HANO 'SINKAKUBURE' YA AUDDY KELLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David7 years ago
    Ntiriwe nsoma iyi nkuru; Kelly arahizagurika. Uyu munsi ngo secular ejo gospel ejobundi ngo umunsi w'abafana ubundi ngo yabivuyemo yabisubiyemo.blablabla!
  • 7 years ago
    ubundi se yakoze uwuhe muziki
  • Ciara c esther6 years ago
    Ahubwo izo ndirimbo zimpe nzazisubiremo uzagaruke zigeze kure





Inyarwanda BACKGROUND