Umunyamideli akaba n’umuririmbyi Mukasine Asinah [Erra, Badgirl] yongeye guteza impamagara binyuze mu myambaro yasohokanye muri Ambassador’s Park aho yanataramiye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2018.
Asinah udakunze kuvugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga binyuze ku myambarire ye benshi bavuga ko idahesha Imana icyubahiro, nawe akavuga ko ariyo ‘mahitamo’ ye, yatunguranye mu gitaramo yakoreye muri Ambassador’s Park yambaye agakabutura gato, abasore bavuza ‘ibivugirizo n’akaruru’.
Ni igitaramo yakoze afatanyije na Mc Tino wakunze kugaruka cyane kuri TBB avuga ko yari byose [yari umubyeyi wabo] mbese ngo kuba atakirimo TBB yarazimye, ni imvugo yisangije cyane ko bagenzi be bahoze bakorana badakunze kuvuga kuri iyi ngingo gusa, Mc Tino we kenshi yumvikana avuga ko yavunikaga mu buryo bukomeye agahitamo guca ize nzira.
Akigera ku rubyiniro, benshi batunguwe n'imyambarire
Asinah usengera mu idini ya islam yazunguje ikibuno benshi mu basohokeye muri Ambassador’s Park baratangara, abandi barangarira agakabutura gato yari yambaye kagaragaza amatako. Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze yahereyeho akinjira mu njyana ya Dancehall kugeza ku yo aherutse gushyira hanze yise ‘Iri joro’.
Uyu mukobwa yari yambaye agakabutura ku mweru, sheneti nyinshi mu ijosi, umusatsi yawukaraze,yambaye umupira ufunguye ubona isutiye ndetse n’inkweto izamutseho.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro rya tariki 13 Nyakanga 2018 kitwa WEYOTAP bisobanura Weekly Youth Talent Performance (Igitaramo ngaruka cyumweru kigaragarizwamo impano ziri mu rubyiruko) cyabereye Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali ku muhanda wa KK6996 ST, ikaba iteganye n'urusengero rwa Eglise Methodiste.
Uretse gususurutswa n’abanyamuziki batandukanye, Ambassador’s Park isanganywe n’izindi serivisi zitandukanye: Sauna&Massage, Bar&Restaurant, Rooms: Amacumbi, Free Wifi (internet nziramugozi), Night Club, Stream Car Wash.
AMAFOTO:
Ambassador's Park; itanga urubuga ku bahanzi bakizamuka
Asinah mbere y'uko ajya ku rubyiniro
Yakoze uko ashoboye ashimisha abafana be
Ni uko yari yambaye....ihere ijisho
Yabyinanye na bamwe mu basore biratinda
MC Tino ku rubyiniro
Ngo yari umubyeyi wa TBB
MC Tino yapfukamye ashima bikomeye nyiri Ambassador's Park wahaye urubuga abahanzi nyarwanda
REBA VIDEO UBWO ASINAH YARI ARI KURI STAGE
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO