RFL
Kigali

Asinah yaririmbiye Ambassador’s Park yambaye akenda kagaragaza ikimero-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2018 15:51
3


Umunyamideli akaba n’umuririmbyi Mukasine Asinah [Erra, Badgirl] yongeye guteza impamagara binyuze mu myambaro yasohokanye muri Ambassador’s Park aho yanataramiye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2018.



Asinah udakunze kuvugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga binyuze ku myambarire ye benshi bavuga ko idahesha Imana icyubahiro, nawe akavuga ko ariyo ‘mahitamo’ ye, yatunguranye mu gitaramo yakoreye muri Ambassador’s Park yambaye agakabutura gato, abasore bavuza ‘ibivugirizo n’akaruru’.

Ni igitaramo yakoze afatanyije na Mc Tino wakunze kugaruka cyane kuri TBB avuga ko yari byose [yari umubyeyi wabo] mbese ngo kuba atakirimo TBB yarazimye, ni imvugo yisangije cyane ko bagenzi be bahoze bakorana badakunze kuvuga kuri iyi ngingo gusa, Mc Tino we kenshi yumvikana avuga ko yavunikaga mu buryo bukomeye agahitamo guca ize nzira.

akigera

Akigera ku rubyiniro, benshi batunguwe n'imyambarire

Asinah usengera mu idini ya islam yazunguje ikibuno benshi mu basohokeye muri Ambassador’s Park baratangara, abandi barangarira agakabutura gato yari yambaye kagaragaza amatako. Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze yahereyeho akinjira mu njyana ya Dancehall kugeza ku yo aherutse gushyira hanze yise ‘Iri joro’.

Uyu mukobwa yari yambaye agakabutura ku mweru, sheneti nyinshi mu ijosi, umusatsi yawukaraze,yambaye umupira ufunguye ubona isutiye ndetse n’inkweto izamutseho.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro rya tariki 13 Nyakanga 2018 kitwa WEYOTAP bisobanura Weekly Youth Talent Performance (Igitaramo ngaruka cyumweru kigaragarizwamo impano ziri mu rubyiruko) cyabereye Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali ku muhanda wa KK6996 ST, ikaba iteganye n'urusengero rwa Eglise Methodiste.

Uretse gususurutswa n’abanyamuziki batandukanye, Ambassador’s Park isanganywe n’izindi serivisi zitandukanye: Sauna&Massage, Bar&Restaurant, Rooms: Amacumbi, Free Wifi (internet nziramugozi), Night Club, Stream Car Wash.

AMAFOTO:

abakizamuka

ERRA

ni mwana

bakizamuka

Ambassador's Park; itanga urubuga ku bahanzi bakizamuka

park

Asinah mbere y'uko ajya ku rubyiniro

yakoze uko

Yakoze uko ashoboye ashimisha abafana be

isutiye

Ni uko yari yambaye....ihere ijisho

yabyinshije

urubyiniro

benshi

Yabyinanye na bamwe mu basore biratinda

MC Tino

MC Tino ku rubyiniro

yari ahetse

Ngo yari umubyeyi wa TBB

yashimye

Tino yapfukanye

MC Tino yapfukamye ashima bikomeye nyiri Ambassador's Park wahaye urubuga abahanzi nyarwanda

REBA VIDEO UBWO ASINAH YARI ARI KURI STAGE


AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cyusa5 years ago
    uyurwose nawe byaramucanze washyize umupirahasi ukagana iyurusengero ko ariho wabonera amahori
  • mansa sultan5 years ago
    Nka makuru yuyu mukobwa ubona wagirango ntazi ibyo akora atumariye iki?ntimukamwite umuslam kko ubona yarataye umutwe atazi icyo aricyo!ibyo akora nibyibirara nyine gsa asebya abakobwa nyarwanda nabaslam muri rusange
  • Badman5 years ago
    @Mansa Sultan @Cyusa , Mubangamiwe he mwaretse undi akikorera ibye, Ibyo babyita kwinjira mu buzima bw'umuntu are u guys perfect than her? (Wasanga nizo nsengero namwe mutaziheruka) arko mwashyu.....e Plzz Ntitugakabye.





Inyarwanda BACKGROUND