Mu myaka itatu ishize ni bwo izina Aristide ryatangiye kuvugwa muri muzika nyarwanda, uyu muhanzi winjiye mu muziki aririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe nka ’Am sorry,La Liga...’ kuri ubu yongeye gushyira hanze indirimbo ye nshya yakoranye na Bruce Melody yise ‘Amafaranga’.
Iyi ndirimbo ‘Amafaranga ‘Aristide' ayishyize hanze nyuma y’amezi agera ku munani adakora ibijyanye n’umuziki kubera impamvu z’akazi ke ka buri munsi. Kuri ubu Aristide yisunze Bruce Melody bashyira hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Amafaranga’. Aristide yatangarije Inyarwanda.com ko yafashe gahunda yo kutongera guhagarara mu muziki.
KANDA HANO WUMVE 'AMAFARANGA' INDIRIMBO Y'ABA BASORE
Indirimbo ‘Amafaranga’ ya Aristide na Bruce Melody yakorewe muri Round Music hamwe na producer Junior Multisystem. Mu kiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda.com, Aristide yatangaje ko mu minsi ya vuba amashusho y’iyi ndirimbo aba yageze hanze dore ko bagiye gutangira kuyafata.
TANGA IGITECYEREZO