RFL
Kigali

Ariana Grande yagizwe umuturage w’icyubahiro w’umujyi wa Manchester nyuma yo guhumuriza abibasiwe n’igitero cy'ubwiyahuzi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/07/2017 14:43
0


Umuhanzi w’umunyamerika Ariana Btera Grande ni uwa mbere ugizwe umuturage w’icyubahiro mu mujyi wa Manchester ho mu Bwongereza, ibi akaba yabihawe nyuma y’umutima wo gutabara ndetse no gufasha yagaragaje nyuma y’igitero cyabereye aho yari amaze kugorera igitaramo muri uyu mujyi.



Ku itariki 22 Gicurasi 2017 ni bwo mu mujyi wa Manchester, ahitwa Manchester Arena habereye igitero cy’iterabwoba cyaguyemo abantu 23 abandi barenga 250 barakomereka, bibera ahari hamaze kubera igitaramo cya Ariana Grande, iki ki kimwe mu byari bigize ibitaramo yakoreraga mu bice bitandukanye by;isi yari yise Dangerous Woman Tour.

Nyuma yaho Ariana Grande yateguye ikindi gitaramo kigamije gukusanya amafaranga y’inkunga zo gufasha imiryango yagizweho ingaruka n’icyo gitero cyabereye aho yari amaze gukorera igitaramo. Yabanje atanga ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango yagwiriwe n’ibyo byago, yisegura ku bafana be ababwira ko ibyabaye bimuteye agahinda. Nyuma Ariana Grande yasuye abari bakiri mu bitaro ndetse yunamira abamaze gutabaruka. Mu gitaramo cyiswe ‘One love Manchester’ Ariana Grande yongeye gutaramira abatuye umujyi wa Manchester ndetse haboneka amafaranga menshi yo gufasha imiryango yagizweho ingaruka, abantu batandukanye babwira Ariana Grande ko atari ngombwa kumva ko ibyabaye hari uruhare abifitemo.

Ariana Grande yakoze igitaramo cyo guhumuriza no gufasha abibasiwe n'igitero cyabereye i Manchester

Nyuma y’ibi byose, ubuyobozi bw’umujyi wa Manchester bwamugize umuturage wabo w’icyubahiro. Umuyobozi w’umujyi wa Manchester Sir Richard Leese yagize ati “Ariana Grande ni umunyamerika byari kuba byumvikana  iyo aza guhitamo ko atifuza na rimwe kuzasubira mu mujyi wa Manchester, ariko hoya, ni umuhanzi yarahiye ko atasubira ku rundi rubyiniro atarasubira muri Manchester. Ibyo yakoze byagaruye ikizere ku bihumbi by’abantu, yakusanyije amamiliyoni agamije gufasha abagizweho ingaruka n’igitero. Ni yo mpamvu nifuje ko Ariana Grande ahinduka umuturage w’icyubahiro w’umujyi wa Manchester”

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ariana Grande yagize ati “Sinzi icyo navuga. Amagambo ntahagije, biranshimishije kandi binteye ishema. Umutima wanjye uracyari kumwe namwe. Ndabakunda, murakoze”

Abana bakiri bato bafashije Ariana Grande mu gitaramo

Abahanzi batandukanye bagiye kwifatanya na Ariana Grande muri iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abantu bagera kuri 50.000. Abo ni Justin Bieber, the Black Eyed Peas, Coldplay, Miley Cyrus, Marcus Mumford, Niall Horan, Little Mix, Katy Perry, Take That, Imogen Heap, Pharrell Williams,Robbie Williams na Liam Gallagher.

Ariana Grande na Miley Cyrus

Black Eyed Peas na Ariana Grande

Katty Perry

Amarangamutima yafashe Ariana Grande ubwo yunamiraga abaguye mu gitaramo cye i Manchester






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND