RFL
Kigali

Ari gukora cyane ngo injyana ya Reggae izahagararirwe muri Guma Guma itaha

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:2/09/2015 19:03
0


2T ni umuhanzi mu njyana ya Reggae. Umwaka wa 2015 yawuhariye ibikorwa byinshi bizamufasha kuba yarebwa n’abategura irushanwa rya Guma Guma kuko ngo asanga injyana ya Reggae nayo ikeneye guhabwa umwanya kuko ifite abakunzi benshi.



Ntakirutimana Felicien ukoresha izina rya 2T mu buhanzi yatangarije inyarwanda.com ko ibikorwa bifatika kandi byinshi ariyo maturufu ashyize imbere yazamufasha kubasha kwitabira byibuze inshuro imwe irushanwa rya Guma Guma , agahagararira injyana ya Reggae. Ati «  Ndi gukora cyane. Uyu mwaka maze gukoramo ibikorwa binyuranye birimo ibitaramo 2, icya mbere nicyo twibukaga Bob Marley muri Gicurasi, ikindi nafashaga umuhanzi Ben Nganji. Maze gukora indirimbo z ‘amajwi nibura eshatu  ndetse ubu nkaba ndi no gukorera amashusho indirimbo ziri kuri album yanjye ya mbere »

Yongeyeho ati «  Nubwo wenda bitakunda ko najya muri Guma Guma itaha, ariko izindi zizaza nazabona amahirwe yo kuzitabira. Reggae ifite abakunzi benshi mu Rwanda ariko kuba mu irushanwa nka ririya rizenguruka igihugu nk’abahanzi ba Reggae tutararigaragaramo ni ikibazo . Reggae ni injyana y’ubutumwa, abanyarwanda bakeneye kugerwaho nabwo mu buryo bwose. »

2T mu gitaramo cyo kwibuka Bob Marley cyo ku itariki 11 Gicuraasi 2015

Kuri ubu uyu muhanzi akaba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo’Ntakiruta Imana’ ndetse akaba ngo yaranatangiye ifatwa ry’amashusho y'indirimbo yise ’ Ihogoza’ nayo izasohoka mu minsi ya vuba. Uretse ibi ,2T aranateganya gufatanya n’abahanzi banyuranye mu rwego rwo kwagura muzika ye. Ati «  Ubu hari indirimbo ndi gukorana na Umutare Gaby, Danny Nanone nawe hari umushinga dufitanye. Hari n’abandi  turi kuvugana, bose bakazamfasha kwagura muzika yanjye kugira ngo igere ku ngeri zose. »

2T amaze kugira indirimbo 8 ziri kuri  album ye ya mbere yise Peace and love. Amashusho ya ’Ntakiruta Imana’ aje akurikira ayo yakoreye indirimbo yise ’Smile.

 Reba hano amashusho y'indirimbo'Ntakiruta Imana' ya 2T  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND