Apotre Dr Paul Gitwaza umuyobozi w’itorero Zion Temple ku isi ari mu byishimo yatewe n’imfura ye Elisée Gitwaza urangirije amashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba agiye kujya muri Kaminuza.
Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2017 ni bwo ishuri rya Palm Beach Central High School ryo muri Amerika ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye, muri abo hakaba harimo na ELISEE Gitwaza umwana wa Apotre Gitwaza. Apotre Dr Paul Gitwaza avuga ko umuhungu we Elisée yahesheje ishema umuryango we bitewe n’uko yagize amanota meza ndetse akaba agiye gutangira Kaminuza.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Apotre Gitwaza yanditse ubutumwa bw'ishimwe buri mu ndimi ebyiri; Ikinyarwanda n'Icyongereza, avuga ko umuryango we ufite ishimwe rikomeye ku Mana kubera imfura yabo Elisée yasoje ayisumbuye ndetse igatsinda neza. Yakomeje avuga ko Imana ibakoreye ibintu bikomeye bityo nabo bakaba bishimye. Apotre Gitwaza yagize ati:
Uyu munsi ni umunsi tunezerewe cyane mu muryango wacu, imfura yacu, Elisée Gitwaza irangije amashuri yisumbuye kandi yatsinze neza, akaba agiye gutangira Kaminuza. Umuhungu wacu aduhesheje ishema. Imana yadukoreye ibikomeye natwe turishimye.
Elisée Gitwaza ni umwana w’imfura wa Apotre Paul Gitwaza na Pastor Angelique Nyinawingeri. ELISEE Gitwaza yahanuriwe na Se (Apotre Gitwaza) kuzaba umuhanuzi ukomeye ku isi. Elisée asoreje amashuri ye yisumbuye mu ishuri rya Palm Beach Central High School ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ni naho azakomereza kaminuza nk’uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abivuga. Palm Beach Central High School ni ishuri rihereye mu mujyi wa Wellington muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ishuri ryashinzwe mu mwaka wa 2003. Mu mwaka w’amashuri wa 2013-2014, iri shuri ryari rifite abanyeshuri hafi 2900.
ELISEE Gitwaza asoreje ayisumbuye muri Palm Beach Central High School
Apotre Gitwaza aherutse gutangaza ko abana be uko ari batatu bigira ubuntu muri Amerika kuko bose ari abanyamerika. Icyo gihe yavuze ko atabona ubushobozi bwo kubarihirira amafaranga y’ishuri mu bigo byo mu Rwanda. Mu bahunuzi Apotre Dr Paul Gitwaza aherutse guhishura yavuze ko Imana yamuhishuriye iby’urubyaro rwe, ikaba yaramubwiye icyo abana be bazaba. Apotre Gitwaza yabwiye abakristo be ko Imana yamutangarije ko umwana we w’imfura azaba umuhanuzi, uwa kabiri akazaba umuganga (Docteur) naho uwa gatatu akazaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tariki 23 Gicurasi 2017 ni bwo abarangirije muri Palm Beach Central High School bahawe impamyabumenyi
REBA AMAFOTO YA ELISEE N'ABABYEYI BE MU GUSOZA AYISUMBUYE
Umuryango wa Apotre Paul Gitwaza bishimira gutsinda kwa ELISEE
Apotre Gitwaza mu birori by'imfura ye
Apotre Gitwaza hamwe n'imfura ye
Apotre Gitwaza ashimira imfura ye
Umuryango wa Gitwaza wishimiye gutsinda kwa ELISEE
Apotre Gitwaza afata ka 'Selfie' hamwe n'umugore we Angelique
ELISEE Gitwaza hamwe na barumuna be
ELISEE Gitwaza hamwe n'ababyeyi be
Apotre Gitwaza hamwe n'umugore we Pastor Angelique
David (iburyo) umwana muto wa Apotre Gitwaza afata Selfie
Bafashe ifoto y'urwibutso
Amafoto: Flickr @Gitwaza
TANGA IGITECYEREZO