RFL
Kigali

Angel Uwamahoro(Mashirika) yafatanyije na Ruremire kwamagana ruswa ishingiye ku gitsina

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:18/09/2015 9:07
0


Abinyujije mu ndirimo yise ‘Umuco wacu’ umuhanzi Focus Ruremire yiyamye abasaba abakobwa ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo babahe imirimo.



Iyi ndirimbo yafatanyije n’umuhanzikazi Angel Uwamahoro uzwi cyane mu itorero Mashirika, Ruremire yatubwiye ko yagize igitekerezo cyo kuyikora nyuma y’uko agiye yumva abari benshi bamusanga bamubwira ko babuze imirimo kuko banze kuryamana n’abari bagiye kubakoresha kugeza ubwo yumvise bimurenze.

Ruremire

Ruremire yumvise ubugome bukorerwa abakobwa bumurenze ahitamo gukora mu nganzo

Yagize ati “Urubyiruko rwinshi rw’abakiri bato bambwira ko bagiye gushaka imirimo bakabuzwa amahirwe n’impamvu nk’izi. Uwo duherukana ari na we watumye nandika iyi ndirimbo, twari twicaranye ahantu turaganira, ambwira ko ubu yabuze akazi kuko yanze kuryamana na manager (umuyobozi), numva binkozeho cyane, nshaka kugira umusanzu ntanga nkoresheje impano mfite.

Nahisemo gukoresha umukobwa kuko ari na we ahanini uzi uko bibagendekera ndetse akabasha no kuba yagaragaza akababaro ka bagenzi be.”

Twifuje kumenya impamvu yibanze ku bakobwa gusa ntagire icyo avuga ku bahungu maze adusubiza muri aya magambo “Ntabwo bikunze kubaho. Niyo byaba, byaba gake cyane, mbese byaba ari igitangaza.  Akenshi ni abagabo babikora.”

Uwamahoro Angel wamenyekanye cyane muri Mashirika yagaragaje impano ikomeye muri Rap

Ruremure kandi yagize n’inama yihariye aha abagabo bafite imico mibi nk’iyi ati “Ndabasaba kudafatirana umuntu mu mage. Niba aje agusanga ubone ko akwiriye gukora ibyo akwiriye. Niba yarabyigiye abifitiye n’ubushobozi nta mpamvu yo kwigura akoresheje umubiri we. Kandi mwumve ko ibyo mubiba ari byo muzasarura, niba ubikorera abana b’ababandi na we wumve ko abo ubyara bazabikorerwa. Bareke gukuza uwo muco mubi ahubwo bazibikore ikibi ndetse bakirwanye.”

Angel mu njyana ya Rap irimo ubuhanga bwihariye na we yagarutse ku gahinda gakomeye abakobwa baterwa no gufatwa nk’ibikoresho.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND