RFL
Kigali

Andy Bumuntu yatumiye abakunzi be mu gitaramo bazaboneramo bwa mbere amashusho y'indirimbo ye nshya 'Stay'

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/10/2018 15:56
0


Andy Bumuntu ni umuhanzi w'umunyempano ikomeye umuziki w'u Rwanda ufite. Yari amaze umwaka adashyira hanze indirimbo nshya, icyakora kuri ubu yateguje abakunzi be indirimbo nshya yitwa Stay izasohokana n'amashusho yayo mu minsi micye iri imbere.



Andy Bumuntu akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ndashaje, Mukadata na Mine ikunzwe bikomeye dore ko imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga ibihumbi 343 mu gihe cy'umwaka umwe imazeho. Kuri ubu indirimbo ye nshya itegerejwe na benshi ni iyitwa 'Stay'. Iyi ndirimbo 'Stay' izerekanwa bwa mbere tariki 4/11/2018 nk'uko Andy Bumuntu yabitangarije Inyarwanda.com.

Andy Bumuntu

Uyu musore yari amaze umwaka adashyira hanze indirimbo nshya, ibintu bishobora gutuma benshi bibaza ibyo yari ahugiyemo. Andy Bumuntu yabwiye Inyarwanda ko ari gukora kuri album ye, imwe mu ndirimbo ziyigize akaba ariyo agiye kumurikira abakunzi be. Yagize ati: "Hari hashize igihe kingana nk'umwaka ntasohora indirimbo, ndi gukora kuri album yanjye. Imwe mu ndirimbo ziriho rero harimo iyitwa Stay."

Andy Bumuntu

Nk'uko yabisezeranyije abakunzi be ku bijyanye n'igihe bazabonera iyi ndirimbo ye nshya, Andy Bumuntu yavuze ko atazabatenguha. Yagize ati: "Nari nasezeranyije abantu ko izasohokera Pacha club (former Rosty) ku cyumweru Le 4 Nov (tariki 4/11/2018) ku Kimironko. Abazaza ni bo bazayibona bwa mbere dore ko itazahita ijya hanze kuko hari andi ma launch yayo azagenda aba mbere y'uko ijya muri Public naho tukazagenda tuhatangaza. Izasohokana na video."

Andy Bumuntu

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri Pacha Club, amafaranga ibihumbi bibiri (2000Frw). Indi nkuru nziza ku bakunzi ba Andy Bumuntu bazitabira iki gitaramo ni uko kuri uwo munsi bazabasha kwigurira imyambaro n'ibindi bicuruzwa bya brand ya Bumuntu. Iyi ndirimbo nshya 'Stay' ya Andy Bumuntu yakozwe na Bob pro mu buryo bw'amajwi mu gihe amashusho yafashwe ndetse agatunganywa na Rday entertainment.

Abazitabira iki gitaramo bazabona bwa mbere amashusho y'indirimbo nshya ya Bumuntu

REBA HANO MINE YA ANDY BUMUNTU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND