RFL
Kigali

Amidou Hassan wa Afrifame.bi yahembwe nk'umunyamakuru wahize abandi mu irushanwa rya PRIMUSIC 2014

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/01/2015 9:46
0


Mu gihe nta mwaka ushize, Inyarwanda.Ltd yibarutse ishami ry’ikinyamakuru cyandikira kuri internet mu Burundi cya Afrifame.bi, umunyamakuru w’iki kinyamakuru Amidou Hassan muri iki cyumweru yashimiwe n’uruganda rwa Brarundi nk’umunyamakuru w’indashyikirwa ko bwo kuba yaragaragaje umuhate mu gutangaza amakuru y’irushanwa rya PRIMUSIC.



Uruganda rwenga inzoga n’ibinyobwa bidasindisha mu Burundi rwa BRARUNDI, rubinyujije mu kinyobwa cya PRIMUS, muri iki cyumweru nibwo ryatanze ikiganiro n’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Burundi cyagarukaga ku irushanwa rya PRIMUSIC riheruka mu mwaka wa 2014 n’uburyo barimo bateganya gutegura ku nshuro ya kane iri rushanwa.

afrifame

Umunyamakuru Amidou Hassan na mugenzi we Paul Emile Bakundukize

Intego nyamukuru y’iki kiganiro, ikaba yari ukumurikira itangazamakuru indirimbo ya mbere bakoreye umuhanzi Christian Ninteretse wabashije kwegukana iri rushanwa, kurebera hamwe ibyagenze neza n’ibitaragenze neza mu irushanwa rya Primusic 2014 ryari ribaye ku nshuro yaryo ya gatatu, ari naho bahereye bashimira abanyamakuru bagaragaje ubudashyikirwa mu gufasha iri rushanwa kugenda neza.

brarundi

Brarundi yaboneyeho kumurika indirimbo ya mbere bakoreye uwegukanye ku nshuro ya gatatu PRIMUSIC

Nyuma y’uko abanyamakuru bose muri rusange bakurikiranye iri rushanwa bagenewe certificate muri iki kiganiro cyabereye ahitwa Safari gate hotel, Amidou Hassan wa Afrifame.bi wakurikiranye iri rushanwa kuva ryatangira kugeza rirangira yashimiwe by’umwihariko imbere ya bagenzi be ari kumwe n’umunyamakuru mugenzi we Paul Emile wo kuri radio na televiziyo.

afrifame

Abanyamakuru muri rusange bahawe certificate bashimirwa akazi bakoze

Mu gihe hatarashira umwaka afrifame.bi itangiye gusakaza amakuru yibanda ku myidagaduro yo muri iki gihugu n’ubuzima rusange bwa benegihugu, abanyamakuru b’iki kinyamakuru bakomeje kugenda bagaragarizwa icyizere, dore ko Amidou Hassan ahembwe nyuma y’uko mugenzi we Mvuyekure Claude basanzwe bakorana kuri iki kinyamakuru nawe aherutse guhembwa i Ngozi nk’umunyamakuru wa mbere wamenyekanishije umuziki ndundi.

Tubibutse ko irushanwa rya PRIMUSIC twagereranya hano mu Rwanda nk’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, mu gihugu cy’u Burundi rimaze kuba inshuro eshatu, aho umwaka ushize wa 2014 ryegukanywe na Ninteretse Christian wanamaze gukorerwa indirimbo ye ya mbere.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND