RFL
Kigali

Riderman agiye gukorera igitaramo muri Ambassador's Park kuri uyu wa Gatanu

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/06/2018 14:26
1


Nyuma y'abahanzi banyuranye bakomeye mu muziki nyarwanda barimo Mani Martin, Jules Sentore, Dream Boys n'abandi bamaze gutaramira muri Ambassador's Park, kuri ubu utahiwe ni Riderman uzahakorera igitaramo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018.



Ni igitaramo Riderman yatumiwemo na Ambassador's Park, kikaba cyizwi ku izina rya 'WEYOTAP' (Weekly Youth Talent performance). Ni igiteramo kiba buri wa Gatanu, hagatimirwa umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda. Igitaramo Riderman agiye gukorera muri Ambassador's Park, biteganyijwe ko kizatangira Saa Moya z'umugoroba. Kwinjira ni amafaranga igihumbi gusa y'amanyarwanda (1,000Frw).

REBA HANO 'GOOMS' YA RIDERMAN

Ambassador's Park iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Usibye kuba wahasohokera ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo Sauna&Massage, amafunguro ya kumanywa n'ibindi. Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese. Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu. Kuri ubu noneho muri Ambassador's Park bagufitiye ikinamba kigezweho (Steam Car Wash) utasanga ahandi. 

Ambassadors Park

Igitaramo Riderman agiye gukorera muri Ambassador's Park

Seburikoko

Buri wa Kane muri Ambassador's Park berekana filime nyarwanda by'umwihariko Seburikoko na City Maid

Ambassador's Park yashyize igorora abakunzi ba Filime nyarwanda, kuri uyu wa Kane irerekana Seburikoko, City Maid n'izindi

I Gikondo kuri Ambassador's Park

UMVA HANO 'INYUGUTI YA R' INDIRIMBO YA RIDERMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Turahabaye Broo ibisumizi 4ever





Inyarwanda BACKGROUND