RFL
Kigali

VIDEO: Byinshi utamenye kuri Rujugiro wabaye umutunzi kubera gufana APR FC, mu rukundo yari agiye gukurwa ibyinyo

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:21/03/2018 17:16
1


Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda uko ikomeza gutera imbere niko amakipe abarizwa muri iyi Shampiyona agenda yiyongera umubare w'abakunzi bayo, ariko hari abafana bagiye bagaragara ndetse bakamenyekana ku mazina atangaje. Muri iki cyegeranyo tugiye kurebera byinshi ku buzima mutamenye ku mukunzi w'ikipe ya APR uzwi cyane nka Rujugiro.



MUNYANEZA Jacques wamenyekanye ku izina rya Rujugiro, ni umufana ukomeye w'ikipe ya APR FC. Rujugiro avuka mu muryango w'abana batatu akaba ari we muhererezi iwabo. Mu kiganiro kirambuye n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Rujugiro yadutangarije aho izina benshi bamuziho rya Rujugiro ryavuye. Yagize ati;

Niga mu mwaka 5 nafanaga akademi (Academy) ya FERWAFA (Isonga) ndi umwana muto baza mu mukino bari bafite kuri stade i Nyamirambo batsinda ibitego 3 kubera ibyishimo. Nagiye kureba uwo mukino mfite ikarito yari irimo nk'ibihumbi, bitewe n'uburyo banshimishije ndayibaha yose barayirya irashira, kuva ubwo batangiye kujya banyita Rujugiro.

Uyu mufana wa APR FC iyo abyutse kimwe nk'abandi bose bizera Imana abanza gusenga akiragiza Rurema umunsi we wose. Kuva mu bwana bwe Rujugiro yahoze akunda umupira w'amaguru. Rujugiro yavuze ko uwamureze kuva mu bwana bwe yashatse kubimubuza ariko aza gusanga umupira ari ibintu byamugiye mu maraso n'uko ahitamo kumureka cyane ko yabonaga ko ntacyo byangiza ku buzima ngo anywe ibiyobyabwenge.

RUGU

Rujugiro yishimira igikombe cya shampiona  APR FC yari yatwaye

Rujugiro wamenyekanye nk'umufana wa APR FC akaba ari nayo kipe rukumbi yafannye muri shampiona y'umupira wa maguru mu Rwanda, gufana APR FC byatewe n'uko mushiki we yahoraga avuga ibyiza byayo ndetse iwabo bose ari abakunzi ba APR FC.

MUNYANEZA Jacques wihebeye ikipe ya APR FC ubu amaze kugera kuri byinshi akesha umupira w'amaguru. Uretse inka 3 za kizungu afite, avuga ko inshuro zose yagenze mu ndege yazijyanywemo kubera umupira. Jacques ari we Rujugiro yongeraho kandi ko yagize amahirwe yo guhura na bamwe mu bantu bakomeye mu Rwanda harimo na Gen. James Kabarebe Minisitiri w'Ingabo. 

Mu mwaka wa 2017 ni bwo MUNYANEZA Jacques yasozaga amashuri ye aho ubu yamaze no kwibikaho impamyabumenyi y'amashuri ye yisumbuye aho yize mu ishami ry'Amateka,Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi(HEG). Avuga ko we yishimiye amanota yagize n'ubwo atifuje ko twayatangaza. Rujugiro kuri ubu afite akazi mu ikipe y'Isonga aho akurikirana ibikoresho by'iyi kipe, ariko kandi akaba akurikiranira hafi iby'umupira w'amaguru mu Rwanda, muri rusange atangaza ko hari bamwe mu bakinnyi bashobora kwitabwaho bagahesha ishema igihugu. Yagize ati;

Mu by'ukuri abakinnyi navuga, buriya Ndacyayisenga Jean d'Amour/Mayor uriya ukina muri Rayon sports ni umukinnyi mwiza, umukinnyi wubaha ni umukinnyi umutoza abwira akumva bitewe n'uko we muzi numva wenda hagize umufasha yageza igihugu kure. Hari n'abandi harimo Emery Bayisenge na Faustin gusa bose bafashijwe bahesha ishema igihugu iyo umuntu yitaweho akiri muto hari byinshi agaragaza.

vNdacyayisenga Jean d'Amour/Mayor umukinnyi wa Rayon Sports

Hari zimwe mu ntwaro nk'umufana aba yitwaje ku kibuga iyo ikipe ye iri bukine, usibye vuvuzera benshi bakunze kumubona yisize amarangi icyo we yita gucanga irangi. Twifuje kumenya uburyo abikoramo n'umwanya bimutwara ngo abe yamaze gusa umukara.

irangi

Irangi rya Rujugiro risa nk'ifu y'umukara

IBINTU WE

Jacques yisiga irangi mbere yo kujya ku mukino wa APR FC

Si irangi risanzwe yisiga kuko bisa nk'ifu avanga akoresheje amazi gusa aba yabanje kwisiga umuti ngo bitamwangiza uruhu. Munyaneza iyo ari kwisiga yibuka guhamagara bazina we NSABIMANA Jacques umumotari umutwara aho agiye hose. Ubu hashize Imyaka 5 NSABIMANA Jacques atwara Rujugiro aho APR FC yakiniye hose. Tuganira nawe yatubwiye ko we ibimushimisha kuri Munyaneza ari byinshi gusa bikaba akarusho iyo bari kumwe cyane cyane iyo APR FC yatsinze ngo biramunezeza cyane.

v

Nyuma yo kwisiga akinogerereza atangira kuzenguruka bimwe mu bice by'umujyi wa Kigali yamamaza umukino APR uri bukine

Munyaneza Jacques umwuga wo gufana ni kimwe mu byamuryoheye n'ubwo yagera ku rwego rwo hejuru ngo ntiyazibagirwa aho yavuye. Nubwo inyana ari iya mweru ku bazamukomokaho bose, Rujugiro avuga ko uzifuza gufana wese azamufasha kugera kure hashoboka.

Munyaneza

Rujugiro na bazina we iyo bari kuri moto imwe mbere yo kwinjira muri Stade ngo bafane APR FC

Rujugiro ubwo twaganiraga nawe yagarutse ku bafana benshi bakunze kurangwaho n'imyitwarire itari myiza cyane iyo amakipe yabo yatsinzwe. Uyu mufana avuga ko kuba yaragize amahirwe yo kujya mu ishuri ndetse no kubana n'abantu batandukanye kandi bafite uburere bwiza ibyo byose byamufashije kurangwaho n'ikinyabupfura kidasanzwe. Aha agira inama abandi bafana ko bitagakwiye kurusha uburakari abakinnyi cyane ko nabo baba batazanywe no gutsinda. Yagize ati;

Gufana si ugusara, gufana si ukugira ikinyabupfura gike (indiscipline) cyangwa ngo ufane wiyenza ku bantu, niba uvuye mu rugo uze gutaha nta mu Polisi ushwanye nawe, ukagenda ugakora icyakujyanye kuko mu mupira w'amaguru (Football) habamo ubintu 3: Gutsinda,Gutsindwa no Kunganya. Nk'umufana mwiza agerageza kwakira ibibaye kuko abakinnyi bo iyo batsinze babona agahimbazamusyi (Prime), rero nabo ntabwo baba banze gutsinda.

N'ubwo Munyaneza Jacques abana n'abantu bose amahoro gusa umukinnyi wo mu Rwanda akunda ni Rusheshangoga Michael usigaye ukina mu ikipe ya Singida United yo muri Tanzania. Rujugiro avuga ko Michael yamugiriye akamaro mu gihe yari agiye gutangira amashuri yisumbuye aho yamurangiye ishuri ndetse akamufasha no kumumenyereza.

uttt

Michael Rusheshangoga wagiriye akamaro gakomeye Munyaneza Jacques

N'ubwo ari umufana ukunze kugaragara yisize amarangi y'ikipe ya APR FC uyu mufana akundwa n'ingeri zose ndetse n'abakobwa, gusa ntiyahiriwe n'urukundo dore ko umukunzi we yamusabye iby'umurengera cyane ko ku rwego yari ariho nk'umunyeshuri bitari kumushobokera, biza kurangira batandukanye. Yagize ati;

Ubu nta mukunzi mfite pe gusa nigeze gukundana n'umukobwa ariko ntibyadushobokeye ko dukomezanya urugendo, bimwe mu byangoraga harimo kuba yaransabaga ibyo ntashobora kubona cyane ko nari umunyeshuri urugero nka telefone zigezweho (Touch Screen).

umiu

Impano imanitse mu cyumba cya Rujugiro yahawe n'uwari umukunzi we

Zimwe mu ntego za Munyaneza Jacques ni uko azagera kuri byinshi abantu batakekaga, gusa kuri we yimirije imbere kwiga indimi zitandukanye kugira ngo n'iyo yaba umuyobozi azabashe kuvugana n'abantu bose harimo n'abanyamahanga. Iyo uganiriye na Rujugiro hari abantu adashobora gusoza adashimiye harimo na Minisitiri w'Ingabo Gen. James KABAREBE. 

Mbere na mbere ndashimira buri wese wambaye hafi kuva mu bwana bwanjye, cyane cyane ndashimira Minisitiri w'Ingabo Gen James KABAREBE, ni nk'umubyeyi wanjye aramfasha turaganira akangira inama, ibyinshi mbikesha we kuko yaramfashije cyane Imana izamuhe umugisha njye nta kintu nabona namuha.

f

Minisitiri w'Ingabo Gen. James KABAREBE

Rujugiro yabwiye Inyarwanda.com ko ubwo yagiraga amahirwe yo guhura na Gen. James Kabarebe, ngo yabigiriyemo amahirwe menshi, Gen James Kabarebe aha Rujugiro amadolari 1000 ($1000). Uyu mufana avuga ko yayakoresheje neza kuko yayaguzemo inka na n'ubu zikimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

df

Rujugiro afana n'ikipe y'Amavubi

Mu mupira w'amaguru Munyaneza Jacques ari we Rujugiro ashimira abatoza banyuze mu ikipe y'Isonga harimo KARIYOPI, ERIC na MASHAMI. Rujugiro afite inzozi zitari iza hafi aha, Inyarwanda.com twasoza tumwifuriza amahirwe n'imigisha muri uyu mwuga we wo gufana.

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA TV YAGIRANYE NA RUJUGIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Levy jeovanis6 years ago
    Nubwo ntafana Apr ariko Kabarebe Ndamukunda mana imana izamwihere ijuru gusa nukuri nakindi numva namuha kuko afite byose umugabo wipfura nukuri sindamubonaho ubugwari narimwe mubuzima bwe Urinderwamo yabakuzi General James Kabarebe I love youuuuuuuuuuuuuuuu more kandi More





Inyarwanda BACKGROUND