Safi Madiba, Nizzo na Humble bagize itsinda rya Urban Boys, bahamya ko bamaze kugera ku rwego bishimira muri muzika yabo n’ubwo bakomeje gushaka uko barushaho guteza imbere impano yabo, nyuma y’indirimbo yabo Tayali ubu noneho bakaba barimo gukora amashusho y’indirimbo yabo nshya ariko akazaba ari amashusho adasanzwe.
Ubwo inyarwanda.com yasuraga aba bahanzi aho batangiye gufata amashusho y’indirimbo yabo nshya yitwa “Yawee”, twasanze hari udushya twinshi barimo gushyira muri aya mashusho batangiye gukora ndetse iyi ndirimbo amashusho yayo akaba agiye gutunganywa n’umu Producer ukomeye cyane mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba no muri Uganda aho akomoka, dore ko ari no mu itsinda ry’abatunganyije amashusho y’indirimbo ya Eddy Kenzo imaze iminsi ivugisha ibyamamare bitandukanye ku isi.
Urban Boys mu mashusho y'indirimbo yabo nshya azasohoka mu minsi ya vuba
Urban Boys bakaba badutangarije ko bagikomeje gufata amashusho kuko bazayafata iminsi igera kuri itatu, bityo bikazabafasha mu kurushaho kongeramo udushya kuburyo izashimisha buri wese uzayireba.
Dore mu mafoto bimwe mu bizagaragara mu mashusho (video) y’iyi ndirimbo:
Ibi ni bimwe mu bizagarara mu mashusho y'indirimbo nshya ya Urban Boys
Uyu musore urimo gukora amashusho y'indirimbo ya Urban Boys azwiho ubuhanga mu ndirimbo z'abahanzi bakomeye yakoze
Amashusho y'iyi ndirimbo ya Urban Boys azaba agiye arimo byinshi bitandukanye
Abantu benshi bahurujwe n'ibikorerwa mu iifatwa ry'amashusho y'indirimbo ya Urban Boys
Uyu musore yemeje abari ahafatirwaga amashusho ya mbere kubera imbyino n'ubufindo akora
Urban Boys bafashe amashusho mu bice n'uburyo bugiye butandukanye
Aya mashusho azaba arimo utuntu twinshi dutandukanye
Ibi byose ni ibizagenda bigaragara mu mashusho y'indirimbo ya Urban Boys
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO